Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Musanze bavuga hari igihe bisanga bakoze imibonano mpuzabitsina bagatwara inda bitewe no kudasobanukirwa ibijyante n’ubuzima bw’imyororokere, bagasaba ko bahabwa inyigisho kenshi gashoboka kugira ngo babashe kubisobanukirwa no kwirinda amakuru atari yo abagusha mu bushukanyi.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda imburagihe, ndetse u Rwanda rukaba rwarashyize ingufu mu guhana uwo ari we wese usambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, nubwo hirya no hino mu duce tw’icyaro hakiri abangavu n’ingimbi batarabasha gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere nkuko bamwe babivuga.
Umwe mu bo byagizeho ingaruka twamuhaye izina rya Nuyigena ku ubw’umutekano we, atuye mu karere ka Musanze avuga ko yabyaye ari muto afite imyaka 16 y’amavuko .
Nuyigena yagize ati "Inaha ntiturasobanukurwa ubuzima bw’imyororokere, nkanjye nabyaye mfite imyaka 16 y’amavuko nashutswe n’umusore turaryamana, hashyize iminsi nshiduka narasamye."
Akomeza asaba Leta ko yajya ibaha ubukangurambaga kenshi kugira ngo babashe gusobanukirwa .
Akomeza agira ati "Ubuyobozi badufashije bakajya baza kutwigisha byadufasha kuko benshi tutabona umwanya wo gusobanukirwa n’imihindagurikire y’imibiri yacu."
Ababyeyi twababajije niba bajya basobanurira abana babo ubuzima bw’imyororokere bavuga ko bitaborohera kuko na bo usanga bibereye muri gahunda zabo zijyanye n’ubuhinzi.
Kandutiye yagize ati "Ubu se nzaba nagiye mu murima mbone igihe cyo kwicarana n’abana. Mbere hari igihe numvaga ngo bagiye mu murenge kwiga, ariko ntabwo bakijyayo, keretse abayobozi bagiye baza kubigisha."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ya baturage, Kamanzi Axelle arasaba uruhare rw’ababyeyi, abaturage mu kuganiriza abana babo kugira ngo habeho ubufatanye mu kwigisha abangavu ubuzima bw’imyororokere.
Yagize ati "Ababyeyi nabo nibaze dufatanye, twigishe abana ubuzima bw’imyororokere aho kwigira ntibindeba, gusa natwe nk’akarere dukomeza kugenda duhugura umunsi ku munsi bibabye byiza rero, buri wese ubu bukangurambaga yabugira ubwe."
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara muri 2020 igaragaza ko abangavu bagera kuri 424 batewe inda batarageza imyaka 18 mu ntara y’Amajyaruguru, mu gihe kuva mu mwaka 2017 habaruwe abana 300 basambanijwe n’abagabo 126 muri bo abakurikiranwe bakagezwa imbere y’ubutabera ni 26 gusa.

















