Bamwe mu baturage bo mu bice by’umujyi wa Musanze no mu byaro baravuga ko hakiri tumwe mu duce tugaragaramo ikibazo cyo kubura ihuzanzira rya telephone ngendanwa (Mobile Network) ahandi ikaboneka icikagurika, ndetse bamwe bikabasaba kurira ibiti n’imisozi kugira ngo bashake uko bavugana n’abandi.
Sosiyete z’itumanaho ya MTN Rwanda na Airtel-Tigo nizo zitanga itumanaho rya telephone mu Rwanda, abatuye mu byaro bya Musanze bazitunga agatoki ko zabasize mu bwigunge ndetse ngo hari uduce tumwe na tumwe batabasha kubona rezo namba, nkuko bamwe babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mirenge ya Muko na Kimonyi.
Nsabimana Valens, ni umuturage uhura n’icyo kibazo, yagize ati: "Kubona network (ihuzanzira) hano biragoye cyane, hari gihe umuntu akubura rwose telefone yawe itigeze izima, ndetse hari igihe uhamagara bakakubwira ko nimero yawe iri hanze y’Igihugu. Njye nkeka ko ari iminara idahagije kuko iyo ugiye ku gasongero k’umusozi nibwo ubasha guhamagara nabwo ariko bicikagurika."
Undi muturage witwa Twizere yagize, ati: "Na Gitifu w’akagari ka cyogo ajya gushaka network ku bitaro bya Kabere, urumva ko serivisi iba yamaze gupfa; twaheze mu bwigunge, telefone zacu tuzumviragamo Radiyo, nta muntu uhamagara undi, yaba telefone nini cyangwa uduto byose ni kimwe."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko aribwo amenye iki kibazo ndetse ngo agiye kugikurikirana amenye impamvu.
Mu butumwa bugufi yagize ati: "Mwaramutse neza,
Nibwo mbimenye ubwo turabikurikirana tumenye impamvu."
Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo iherutse gutangaza Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’ ndetse ngo hashyizweho gahunda yo kongera umubare w’abazitunze.
Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere iteganya ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga bazava kuri 28% mu 2017 bakagera kuri 47% mu 2024, mu gihe abagerwaho na Internet mu Rwanda kugeza ubu bagera kuri 97%.
Nanone kandi imibare iherutse kugaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko abakoresha ikoranabuhanga binyuze kuri telefone bagabanyutse bava kuri 28% mu 2017 bagera kuri 23% mu 2023.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2024 RURA yagaragaje ko abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















