Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023 mu karere ka Musanze hangirijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 13,034,500rwf nyuma yo kumva ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.
Ni igikorwa cyabereye mu ruhame aho cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’agateganyo Habimana Hamiss.
Mu butumwa bwatanzwe nuko abaturage babwiwe ko bakwiye kugira uruhare rufatika mu kurwanya ubusinzi n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge kuko byagiza ubuzima, ndetse bigateza amakimbirane mu miryango bikanadindiza iterambere.
Bamwe mu baturage baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko kenshi ibi biyobyabwenge bikunze kwinjizwa n’urubyiruko aho bavuze ko bidakwiye ko urubyiruko rukomeza kwicwa n’ibiyobyabwenge.
Haguminshuti yagize ati: "Twaje kwangiza ibiyobyabwenge byinjiye mu gihugu bitemewe, kandi ibiyobyabwenge bituma abantu bigira ibyihebe, bakumva ko bagize imbaraga zidasanzwe, ugasanga bamwe barimo no gufungwa. Icyo nasaba bagenzi banjye ni ugushyira hamwe tukabirwanya twivuye inyuma."
Undi witwa Niyonshuti Kwizera yagize ati:" Ibiyobyabwenge byangiriza ubwonko, ugasara, ugasanga uri guserera n’inshuti zawe mugakomereretsanya kandi biva muri Uganda mu byukuri urubyiruko byamaze kutwangiriza, dukwiye kubireka byica ubuzima bwacu."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko ibi biyobyabwenge bifatirwa muri operasiyo ziba zakozwe na polisi hashingiwe ku makuru aba yatanzwe n’abaturage yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntubikoresha.
Yagize ati: "Ubutumwa duha abaturage ni ukureka ibiyobyabwenge, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ubikoresha, bamwe bagira ibibazo byo mu mutwe, nanone byanze bikunze uwanyoye ibiyobyabwenge agomba kugira amakimbirane mu rugo, ndetse no kujya ku birangura bibatera ubukene, kandi turabasaba kujya batangira amakuru ku gihe bagatungira polisi agatoki."
Ibiyobyabwenge kenshi bikunze gufatirwa mu ntara y’Amajyaruguru biba byaturutse mu gihugu cya Uganda aho ababyinjiza bakoresha inzira zitemewe zizwi nka (Panya) bityo bagaca mu rihumye abashinzwe umutekano, bifatwa binyuze mu mikoranire y’inzego z’umutekano bafatanyije n’abaturage muri ya ntera igiri iti: "Dutangire amakuru ku gihe kandi buri wese abe ijisho rya mugenzi we."





















