Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze : Ikibazo cy’inganda zibangamiye abaturage cyongeye kugarukwaho nubwo nta gisubizo

Thursday 30 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikataje mu iterambere ry’icyerekezo 2050, aho buri muturage afite uburengenzira busesuye bwo kubaho atekanye bamwe mu butaruge batuye mu karere ka Musanze baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’inganda zikorera mu ngo bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kuzimurira mu cyanya cy’inganda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla n’abayobora uturere dutanu tugize iyo ntara cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, ikibazo cy’inganda zikorera mu ngo cyongeye kugaruka mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru bari bitabiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier yavuze ko impamvu batarafata umwanzuro wo kwimurirwa izi nganda mu cyanya cyazo ari uko hataragera ibikorwaremezo.

Yagize ati "Nibyo koko muri Musanze inganda ntizirimurirwa mu cyanya cyahariwe inganda ahitwa mu Ruvunda; kugeza ubu harimo uruganda rumwe, kubera ko nta bikorwaremezo birageramo birimo imihanda, n’ibindi bitandukanye".

Akomeza ahumuriza abaturage ko byanga bikunze igihe kizagera izi nganda zikajya aho zikora zitabangamiye umudendezi w’umuturage .

Icyanya cy’inganda giherereye mu murenge wa Kimonyi, mu Ruvunda kuri ubu kibarizwamo uruganda rumwe rukumbi rutunganya sima (Cement) ruzwi nka "Prime cement".

Mu mibare y’umwaka ushize wa 2020 igaragaza ko akarere ka Musanze Kari gafite inganda 23 zingana na 1.2% by’ishoramari rusange ryose rigizwe n’abarenga ibihumbi 33. Muri izo nganda, 3 ni zo nini, 12 ziraciriritse naho 8 zibarirwa mu nganda nto.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru