Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Imiryango 80 ituye mu birwa bya Ruhondo yaremewe

Saturday 1 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwibumbiye mu muryango wa "Itezimbere nawe initiative" bafatanyije na Tembera250 baremeye imiryango isaga 80 ituye mu birwa bya Ruhondo, mu murenge wa Gashaki, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Birwa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2023, aho abaremewe batangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bishimiye kuba hari abantu babatekerezaho ku buryo baje no kubafasha.

Nzakuzwanimana Jean ni umwe mu babyeyi bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza. Yagize ati: "Turishimye kuba ITEZIMBERE NAWE yatwishyuriye ubwisungane mu kwivuza, bizadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse twiteze imbere."

Undi muturage witwa Twizerimana Francoise aragira ati: "ITEZIMBERE NAWE yadukuye mu bwigunge ubwo babanje kuduhugura mu kwishyira hamwe baduha ibikoresho n’abarimu, batwigisha gukora ibikorwa by’ubukorikori ndetse twiteza imbere."

Aba baturage bakomeza bashimira uru rubyiruko rukomeje kuza kubafasha kugira ubuzima bwiza aho ndetse ngo uyu muryango uherutse kwishyurira n’abana babo amafaranga yo kurya ku ishuri.

"Bishyuriye n’abana bacu amafaranga yo kurya ku ishuri, none uyu munsi batwishyuriye ubwisungane mu kwivuza, ntawuzongera kurembera mu rugo ndetse natwe tuzaharanira ko umwaka utaha hari aho tuzaba twarigejeje dore ko twatangiye kwizigamira."

Umwe mu rubyiruko uhagarariye ITEZIMBERE NAWE initiative, Ishimwe Blaise Toussaint, avuga ko babikora bagamije gukomeza kubungabunga ibidukikije ariko ngo bakibanda ahari abaturage baturiye ibikorwa nyaburanga.

Aragira ati: "Iki gikorwa twagitangiye mu rwego rwo gukomeza gukorana na bagenzi banjye tugamije kubungabunga ibidukikije ariko abaturiye aho ibikorwa nyaburanga biri, bakaba aribo baba aba mbere mu kugirwaho inyungu nk’abafatanyabikorwa bacu, iki gikorwa kandi kizakomeza aho duteganya gufatanya n’urundi rubyiruko mu kubangabunga ibyanya nyaburanga bitatse akarere kacu ka Musanze".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaka, Munyentwali Damascene yashimiye uru rubyiruko ndetse asaba abaturage gukora ibishoboka byose bakiteza imbere.

Aragira ati: "Mbere na mbere turashimira Itezimbere nawe initiative baje kuremera aba baturage kandi turasaba aba baturage bahawe ubufasha gukomeza kwiteza imbere bakagira aho bagera; amafaranga bagombaga kwiyishyurira ubwisungane bayakoreshe ibindi bibateza imbere."

Itezimbere nawe initiative isanzwe ifasha abaturage kwivana mu bukene by’umwihariko abo mu mirenge y’icyaro iri mu karere ka Musanze, aho bagurira abana imyenda, inkweto ndetse n’amakayi abafasha kwiga neza ku ishuri.

Abishyuriwe ni 81 abandi 36 bazishyurirwa muri uku Kwezi kwa Nyakanga 2023, ndetse ngo barateganya n’ibindi bikorwa byinshi byo kuzamura imibereho myiza ku baturiye ibice nyaburanga mu rwego rwo kugira ngo babe aba mbere babibungabunga binabinjiriza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru