Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze:Inzara iravuza ubuhuha mu mashuri abanza: [Uruhare rwa Leta ni iyanga]

Tuesday 1 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Abanyeshuri n’abarezi mu bigo by’amashuri abanza mu karere ka Musanze baratabaza leta ko nihatagira igikorwa inzara iri buze kuzonga abana kuko uruhare rwa leta ndetse n’urw’umubyeyi bidahagije ugereranije ifunguro rikwiriye umwana n’ibiciro biri ku isoko.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasurago bimwe mu bigo by’amashuri abanza biherereye mu karere ka Musanze mu gice cy’umugi yasanze abanyeshuri bavuga ko inzara igiye kubica kuko barya bikaba iyanga, bamwe bakavuga ko ari nko kurangiza umuhango.

Tumukunde Henriette, ni umunyeshuri wiga mu ishuri ribanza yagize ati: "Ntabwo turimo kurya ngo duhage, kugeza naho ujya kurya ukagira ngo ntiwigeze unagera aho barira; turimo guhabwa ikirushe kimwe."

Cyuzuzo Aime prince nawe wiga mu mwaka wa 5 mu mashuri abanza, nawe yagize ati: "Njyewe iyo mvuye kurya numva ari nkaho nabireka kuko nibwo mfatwa n’ikizungera kuko ibiryo baduha ni bike cyane."

Ku ruhande rw’abarezi, basanga uruhare rwa leta rudahagije ku ifunguro ry’umwana.

Nemeye Paul (izina twahaye umwe mu bayobozi b’amashuri abanza ku bw’umutekano we), yagize ati: "Mu byukuri ikibazo cyo kuba abana bataka inzara ko badahaga birashoboka, kuko hari abana baba bikundira ibiryo, yewe n’iwabo batabahaza. Ariko ku rundi ruhande ifunguro ryagenewe umunyeshuri usanga ridahagije kuko iyo urebye usanga ifunguro rihagaze amafaranga 150frw; habarirwamo n’umukozi wariteguye, wareba n’ibiciro biri hanze aha ku isoko ugasanga bigoye pe!"

Akomeza agira icyo asaba leta, ati: "Njyewe mbona nubundi leta ntacyo twayiburanye, ari ibishoboka yakongera uruhare rwayo ku buryo nibura ifunguro ryahagarara nka 250frw, nibwo byajya bivamo n’abanyeshuri bakarya atari ukubeshya igifu nkuko bamwe babivuga".

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze, Nzigira Fidele, avuga ko iki kibazo kirimo gukorwaho ubuvugizi kuko bamaze igihe bazenguruka ibigo by’amashuri babisuzuma.

Yagize ati: "Hari itsinda ryasizweho ririmo gukora ubugenzuzi ku miterere y’icyo kibazo; amashuri hafi ya yose twayanyuzemo twumva ibibazo biri mu mashuri.

Ni igikorwa twakoze n’inzego zitandukanye; hari abavuye ku rwego rw’igihugu, intara ndetse n’akarere, abobose twarebeye hamwe imbogamizi zirimo, dushingiye ku makuru yatanzwe. Ubuvugizi bwakorwa ku buryo na leta nk’umubyeyi mukuru wenda hari ikindi kintu gishobora gukorwa kugira ngo abana barusheho kumererwa neza ku byerekeranye n’imirire."

Gahunda ya school feeding ivuguruye yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 26 Nzeri uyu mwaka ubwo hatangizwaga igihebwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022-2023 ubwo uruhare rwa leta rungana na 135 frw mu gihe urw’ubyeyi ari 15 ku ifunguro ry’umwana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru