Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Itabi barimo kurisimbuza ibirayi

Thursday 14 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Musanze igihingwa cy’ibirayi batangiye kukizinukwa bagisimbuza itabi, ibintu bishobora gutiza umurindi izamuka ry’ibiciro iki gihingwa kigezeho.

Mu gihe igiciro cy’imbuto y’ibirayo n’ibirayi muri rusange gikomeje gutumbagira bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Musanze batangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko batangiye kwihingira itabi, kubera ko ntayandi mahitamo bafite.

Nyirakamanzi ni umuturage twasanze mu murenge wa Musanze mu kagari ka Kabazungu yagize ati: "Imbuto y’ibirayi irahenze cyane, niyo mpamvu ubona umuntu ari gufata umurima yahingagamo ibirayi agahingamo itabi bitewe ko kurihinga nta bintu byinshi risaba, kandi naryo rifite amafaranga; gusa akabi gasekwa nk’akeza ni uko ntayandi mahitamo dufite, byaratuyobeye."

Ntezimana Didace nawe yagize ati: "Yewe byaratuyobeye, ubu aho wanyuze henshi urabona ko barimo guhinga itabi; none ibishyimbo byarahenze, ibirayi byarahenze. Imboga nazo ntiwafata umurima wose ngo uhingemo imboga, itabi turimo kurisimbuza ibirayi ariko ibaze kwiyemeza ugahinga ikintu udashobora no gutekera umwana igihe waburaniwe, biradukomereye."

Aba baturage bakomeza bavuga ko aribwo bwa mbere muri iyi myaka nk’itanu ishyize babonye ibirayi bigura igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije no hambere.

Bavuga ko guhinga itabi atari uko barikunze ahubwo ari amaburakindi

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo gikomeje kuremerera abahinzi maze umukozi w’Ikigo cy’Ubuhinzi (RAB) ,Bwana Rukundo Aimable atubwira ko agiye kubanza gukurikirana iki kibazo akamenya neza ibyo ari byo ngo hanyuma akaza kuduha igisobanuro, gusa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yadutangirije.

Hirya no hino ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara ubwoko bumwe bw’ibirayi bigeze ku Frw 1500 mu gihe n’ahandi hirya no hino ibirayi biri kugura hagati ya Frw 700 na Frw 800, iki kikaba ari ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi hibazwa nyirizina icyabaye kindi. Gusa hari n’andi makuru atangwa na bamwe mu bahinzi ko ubuso bwahingwagaho ibirayi buri kubwakwaho inzu n’amahoteri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru