Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje
Abatuye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze batangaje ko badateze gutezuka ku gihango bafitanye n’Inkotanyi zabakijije bitero by’abacengezi bitwikiraga Pariki y’Ibirunga.
Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare ubwo Abanyarwanda n’ishuti z’u Rwanda bizihizaga umunsi w’Intwari, ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu Banyarwanda Agaciro Kacu"
Ku rwego rw’akarere ka Musanze ibirori byabereye mu murenge wa kinigi, mu kagari ka Nyabigoma.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kinigi bagarutse ku bigwi n’amateka by’Inkotanyi zitanze mu rugamba rutari rworoshye rwo kubohora Igihugu cyari cyugarijwe n’abacengezi.
Umwe mu batanze ikiganiro witwa Wellington Muhire umwarimu muri Kaminuza ya Kigali yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndatse avuga ko kuba Intwari umuntu abiharanira byaba na ngombwa akitangira abandi.
Yagize ati: "Burya ubutwari buraharanirwa, kuba Perezida wa Repubulika yarateye intambwe Igihugu cyacu gisumbirijwe n’abacengezi, ibi ntabwo ari buri wese wabikora; uyu mutekano dufite, aya mahoro dufite hari ababuze ubuzima abandi barakomeretse, niyompamvu dukwiye kubazirikana buri gihe cyose."
Bariyanga Sylivestre ni umuturage utuye mu kagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi yagize ati:" Turashimira Intore izirusha intambwe kubera ko ariwe wafashe iya mbere mu kuyobora urugamba rwo guhagarika abacengezi bicaga abantu, aho baturukaga hano mu Birunga ariko Paul Kagama aremera ntiyasubira inyuma mpaka Abanyarwanda tubonye umutekano dufite uyu munsi."
Aba baturage bakomeza bavuga ko badateze gutatira igihango bafitanye n’Inkotanyi ngo kuko hari intambwe idasubira inyuma bamaze gutera.
Ati:"Hari byinshi tumaze kugeraho tugomba kurinda, tukabisigasira kugira ngo ntibizangirike, turahinga tukeza, dufite umutekano hano mu Kinigi, buri munsi twakira ba mukerarugendo baje gusura ingagi bakadusigira adovise, mbese ntako bisa turishimye cyane."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier yashimangiye umwihariko wo mu gace ka Kinigi, avuva ko hafite amateka akomeye mu rugamba rwo guhangana n’abacengezi.
Ati: "Aha mu Kinigi hafite umwihariko ukomeye, ngira ngo niho habereye urugamba rukomeye rwo guhangana n’abacengezi kuko binjiraga mu Birunga bavuye hakurya muri Congo, bitwo rero uyu munsi w’Intwari usobanuye byinshi ku baturage bo mu Murenge wa Kinigi by’umwihariko abegereye Pariki y’Ibirunga."
Meya Ramuli akomeza asaba abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho babirinda icyabisubiza inyuma aho bagaharanira gukomera ku muco wo gutera ikirenge mu cy’intwari zabohoye Igihugu ndetse zimwe zihasiga ubuzima.
Muri ibi birori kandi habayeho kuremera imiryango itatu itishoboye aho bahawe inka muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni ibirori byaranzwe no gusabana hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibimaze kugerwaho ndetse ntibakanzwe n’imvura yari nyinshi cyane mu Kinigi.






















