Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abagore bakorera ubucuruzi buciriritse muri santeri y’ubucuruzi ya Kinigi bavuga ko kubura amakuru y’uko bakorana n’ibigo by’imari byatumye iterambere ryabo rigenda gahoro nyuma yuko bagizweho ingaruka na Covid-19 bigatuma igishoro gishira kuko baryaga badakora.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bavuga ko impamvu bakora ntibunguke ari uko baba bafite igishoro kidafatika, bigatuma bunguka ubusabusa kuko baba bashoye make.
Irafasha Esther, acururiza mu isoko rya Kinigi yagize ati "Njyewe ncuruza ibirayi, mbimazemo imyaka 3 ariko mu gihe cya Guma mu Rugo narahombye birenze urugero kuko nariye ntakora igishoro cyose kirashira, aho ngarukiye mu kazi ni ugupfundikanya, ndeba mugenzi wanjye nka muguza 5000frw ngashora, ni mugoroba nabonamo 1000frw nkamusubiza amafaranga, ye gutyo gutyo. Ariko mbonye uburyo bwaho nabona inguzanyo itari hejuru mukuyishyura nayifata nanjye ngakora bifatika kuko iyo ufite igishoro gifatika nawe ubona inyungu ifatika."
Mukeshimana Alphonsine we ukora ubucuruzi buciriritse bw’imyaka yagize ati "Njyewe nacuruzaga amasaka yinitse, nari mfite igishoro cya 70,000fw, covid-19 ije ndahomba aho n’igishoro cyashize; bangeye kudukomorera ndebye mbura icyo nkora, nibwo nisunze abacuruza ibirayi babimazemo igihe baranyigisha kuko mazemo amezi 3 ariko kubera igishora ari hafi ya ntacyo umuntu yunguka make.
Urumva niba nshora ibihumbi 20 nshobora kunguka 1000 cyangwa 2000frw, byaba ngombwa ngahomba, ariko mbonye igishoro gifatika nasubira mu masaka kuko hano mu birayi ntihanyuze pe, ni ukubura uko ngira."
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) muri santeri ya Kinigi butangaza ko hari amafaranga atangwa na BDF yo kuzahura ubucuruzi buciriritse bwagizweho ingaruka na covid-19.
Mwambutsa Aimable uhagarariye abacuruzi muri santeri ya Kinigi yagize ati "Tukimara kumenya ko hari inguzanyo zirimo gutangwa twahise dutegura Inama y’abacuruzi, turabibamenyesha ndetse kugeze ubu hari abagera kuri 15 bayahawe muri 32 bayasabye; bamwe muri bo 18 bakaba bayategereje bamaze gutanga dosiye zabo kuri SACCO. Rwose abari bakwiye kubimenya barabimenye."
Santeri ya Kinigi ikorerwamo ubucuruzi butandukanye; abacuruza mu maduka ni 320, abakorera mu isoko hazwi nko muri Hangari ni 288, abakorera hanze batandika inkweto, ibirayi, imyenda ya caguwa n’ibindi bitandukanye ni 400.

















