Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze umurenge wa cyuve hari umubyeyi ukuri muto Nirere Annonciatha nyuma yo kubyara afite myaka 19 y’amavuko avuga ko umwana yavukanye ikibazo cy’ ubwonko bwasohotse buryama ku mugongo, aho avuga ko yabwiwe na muganga w’abana agomba kwihutira kumujyana ku bitaro i Kigali CHUK kugirango abone ubuvuzi bwihariye kubera uburwayi yavukanye.
Nirere yabwiye mamaurwagasabo ko kubera ubushobozi bukeya afite asaba ko yakorerwa ubuvugizi bityo akabona izindi mbaraga agakomeza kuvuza umwana we wavukanye uburwayi bwihariye kuko afite gahunda (lande vous) yo kumujyaba i Kigali kubonana na muganga wihariye.
Avugana ikiniga cyinshi yagize ati "Njyewe nkimara gushaka mu kwezi kwa gatatu sinongeye kujya mu kwezi ku mugore mpita menya ko nasamye, nagiye kwipimisha ngezeyo babwira ko nakererewe bityo nzazana n’umugabo wanjye; kubera ko umugabo wanjye yari yarangiye muri Uganda sinongeye gusubirayo, agarutse nahise njya kubyara ngeze kuri santere de sante banca amande 5000frw yo kwipimisha kuko umugabo wanjye ntayo yari afite mama niwe wayishyuye.
Bahise banyohereza ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, mpageze nabyaye nka saa cyenda, nyuma yo kubyara nasanze umwana yavukanye ikibazo dogiteri yabwiye ko nzamujyana kumucisha mu cyuma ikigali muri CHUK."
Akomeza avugako nubwo asabwa kubikora gutyo ariko nta bushobozi afite.
Ati "Nabuze n’amafaranga yo kwishyura ibitaro ngo ntahe none mazemo ibyumweru 3 kandi nuwari undwaje nawe yahise yigendera ubu ndirwaje."
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri butangaza iby’uburwayi bw’umwana wa Nirere Annonciatha uko giteye
Muhire Gilbert, ni umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yagize ati "Ni uburwayi bufata imyanya y’imyakura y’ubwonko ku buryo hazamo ikibazo kijyanye no kwirukira ahatariho kw’ibice bimwe na bimwe by’ubwonko, bikaba bishobora gutwikira imyanya imwe n’imwe y’ubwonko.
Usanga ari ikibazo cy’ibitwikira ubwonko cyangwa imyakura yo ku rutirigongo iba yorohereye ku buryo ibice bisohoka."
Muhire akomeza agira ati "Ubu burwayi burasanzwe, bubaho iyo bishoboka baramubaga iyo bidashobaka biba bidashobaka nyine. Nirere afite Randez-vous yo kujyana umwana we muri CHUK na muganga uvura izo ndwara, icyo tugiye gukurikirana ni Randez-Vous afite."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko
abafite ibibazo by’ubuzima badafite ubushobozi akarere karabafasha.
Ramuli Jeanvier, ni umuyobozi wa karere ka Musanze yagize ati "Abaturage bafite ibibazo by’ubuzima turabafasha kuko nko muri iki gitondo hari abagera kuri 5 maze gusinyira barimo gusaba ubufasha bwo guca mu cyuma kuko birenze ubushobozi bwabo; ku bufatanye n’ibitaro barafashwa kuko iyo ibitaro bibonye ubushobozi bw’umurwayi ari bukeya bandikira umurwayi ibaruwa, akarere tukamufasha, cyane nk’ikibazo cykujya guca mu cyuma badafite ubushobozi.
Iyo haje ikibazo kirenze ubushobozi bw’akarere natwe dukore ubuvugizi ariko umuturage akabona serivisi y’ubuzima.
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu kwezi kumwe babyaza ababyeyi bangana na 450 hashobora kubonekamo ikibazo kimwe y’umwana wavukanye icyo kibazo cy’ubwonko.















