Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Nyirasheshe nyuma yo gukira covid19 asaba buri wese kwirinda atarebye kuri mugenzi we

Monday 20 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Nyirasheshe Annonciatha utuye mu umudugudu wa Mubuga akagali ka Rwebeya mu Murenge wa cyuve mu karere ka Musanze, ni umwe mu bageze mu zabukuru avuga ko nyuma yo kurwara covid19 akayikira atamenye aho yanduriye cyangwa uwamwanduje ariko agasaba buri wese kwirinda atarebye kuri mugenziwe cyane nk’abageze mu zabukuru byongeye bafite izindi ndwara babana nazo zidakira icyorezo kibazahaza cyane kikaba cyanabahitana byoroshye.

Yabwiye mamaurwagasabo.rw uko yiyumvaga ataramenya ko yanduye covid19, yagize ati "Njyewe ntaramenya ko nanduye numvaga ndimo kuyengera n’umutwe mfite n’umuriro, nshaka ibyatsi ndiyuka ariko numva ntakigenda. Nahise njya kwivuza kuri poste de sante bampa imiti ariko nabo bataramenya icyo ndwaye, ngeze mu rugo numva bari kuvuga ko hari ahantu bari gupima, njyayo barampima bansangamo COVID-19, bambajije umujyanama w’ubuzima wacu ndamuvuga bahita bamuhamagara araza turatahana."

Akomeza avuga ko akimara kubwirwa ko bansanzemo covid19 yatangiye kwiheba akurikije n’imyaka agezemo.

Ati "Nkurikije uko nabonaga bandi bari kugenda nanjye numvaga ntagisigaye ngiye gupfa; nkurikije imyaka mfite kandi nabonaga covid19 iri kwibasira abakuze.

Bangiriye Inama y’uko ndibwitware, ko ngomba kuba mu rugo kandi nambaye agapfukamunwa. Nakurikije Inama nagiriwe ariko icyo nshimira Imana ni uko mu rugo rwanjye ntawayanduye, bambwiye ko ngomba kurya imbuto cyane."

Nyirasheshe akomeza avuga ko abo babana mu rugo yabiatruraga nkuko kwa muganag bari babimitegetse ngo atagira undi yanduza, abona asa naho buri wese yamuhaye akato, nabyo bikarushaho kumubabaza.

Ku kijyanye n’ubushobozi bwo kubona ibimutunga muri icyo gihe yari arwaye COVID-19, Nyirasheshe agita ati "Ubushobozi bwari ntabwo kuko ndi umukene, nakoraga akazi ko kuvomesha nahise mbireka kugira ngo ntagira uwo nanduza."

Nubwo akuze bitari byoroshye gukurikiza amabwiriza y’umuntu urwaye COVID-19 byongeye urwariye mu rugo, Nyirasheshe avuga ko yagerageje uko bishoboka bimwongerera amahirwe yo gukira.

Ati "Nasubiye kwisuzumisha babwira ko nta covid19 ikigaragara mu mubiri wanjye; numvise nishimye nubwo numvaga nta mbaraga mfite ariko nitereye hejuru."

Akomeza atanga inama ku bantu bagifite imyumvire ko nta covid19 ibaho. agira ati "Sha iriho kuko njyewe ndi umugabo wo kubihamya, narayirwaye, ndayizi neza ahubwo ni bakarishye ingamba.

Abaturanyi ba Nyirasheshe bavuga ko mu gihe yari arwaye byari bigoye cyane ariko bakoze ibishoboka byose bamuba hafi kandi bagerageza kwirinda.

Wineza Marie Louise yagize ati "Twabanye n’umukecuru urwaye ari we mabukwe, mbere yo kugira ngo tumwegere twabanzaga kwambara neza agapfukamunwa ndetse tugakaraba n’umuti wica udukoko wa sanitayiza baduhaye tukabona kumwegera nabwo twasizemo metero kugira ngo umwuka we utatwegera. Abavugako covid19 idahari turajya tubabwira ko ihari twebwe twayirwaje."

Kugeza ubu ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya covid19 zirakomeje hirya no hino mu gihugu aho urubyiruko rw’abakorerabushake (youth volunteers) rukomeje gukangurira abaturage gukaraba neza inoki n’amazi n’isabune mu gihe bageze ahahurira abantu benshi ndetse no kwibutsa kwambara neza agapfukamunwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru