Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Pasiteri yaguwe gitumo arimo gusambanya umugore w’abandi

Tuesday 14 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ahagana saa 13h30’ zamanywa nibwo inkuru yabaye kimomo ko hari umupasiteri ukorera umurimo mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyabihu, yafatiwe mu icumbi ryo mu Kinigi ryitwa (No Stress Bar and Lodge), arimo gusambanya umugore wundi mugabo.

Umugabo w’uyu mugore ngo akimara kumenya ko Pasiteri ari kumusambanyiriza umugore muri iyo Lodge yahise yiyambaza inzego z’umutekano, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage, SPT Alex Ndayisenga.

Yagize ati :"Aya makuru twayamenye mu kanya biturutse ku mugabo w’uwo mugore, aho yahamagaye Polisi Station ya Kinigi, avuga ko umugore we arimo kumuca inyuma muri Lodge imwe mu zo mu Kinigi."

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agira ati: "Nk’umuturage wari utabaje, Polisi yagombaga gukurikirana aya makuru ngo imenye uko ateye, ariko ahanini hagamijwe no gukumira ibindi byaha bishobora guturuka muri ayo makuru yatangaga, kuko ashobora kuba yagira umujinya akaba yafata icyemezo kitari cyiza, kirimo gushaka kugaragaza akababaro gashingiye ku makuru yatangaga, ugasanga bivuyemo gukora icyaha".

SPT Ndayisenga akomeza avuga ko ngo ubwo Polisi yageraga kuri iryo cumbi barimo bikekwa ko barimo basambaniramo yasanze Pasiteri ari kumwe n’uwo mugore mu cyumba,
ndetse ngo icyagaragaye, ni uko uwo mu Pasiteri yasanganywe umugore w’uwo mugabo mu icumbi, nk’uko uwaduhaye amakuru yabivugaga.

Mu makuru kandi Kigali Today yahawe n’uwo muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ni uko Pasiteri yigeze guturana n’umuryango w’uwo mugore utuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, aho ngo bari batuye mu gipangu kimwe.

Mu bundi butumwa umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yageneye abaturage, nuko imiryango isabwa kubana mu mahoro, birinda amakimbirane akurura ingaruka hagati y’abashakanye.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye amakuru ko aba bombi bahise bashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha RIB kugira ngo hatangire iperereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru