Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Musanze: Polisi yarashe umwe mu basore bari bitwaje intwaro gakondo arapfa

Tuesday 18 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze umupolisi yarashe umwe mu basore bari bitwaje intwaro gakondo arapfa, birakekwa ko ari umujura.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musanze Kagari ka Rwambogo, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, ubwo abasore batatu bahuraga na Polisi bitwaje intwaro gakondo hanyuma ibahagaritse kugira ngo imenye aho bava naho bajya banga guhagarara ahubwo bashaka kurwanya abapolisi, biba ngombwa ko barasa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Ndayisenga Alex aganira n’umunyamakuru wa kigalitoday yemeje aya makuru.

Ati: "Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu ma saa sita n’igice, ubwo Polisi yari mu kazi kayo ko gucunga umutekano, yahuye n’insoresore eshatu, bikekwa ko ari abajura, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite, banga guhagarara ahubwo bashaka guhangana na Polisi bakoresheje intwaro gakondo bari bitwaje."

SP Alex Ndayisenga yakomeje agira ati: "Ubwo bageragezaga gucika byatumye habaho kurasa, umwe muri bo wari ufite igikapu, Polisi yasanze kirimo mudasobwa (Computer ) imwe na telefoni enye, bigaragara ko aribyo bari bamaze kwambura abaturage”.

Uyu muvugizi yavuze ko umwirondoro w’uyu warashwe wamenyekanye, ngo ni umwe mu bavugwaho gutega abaturage no kubambura ibyabo, abandi babiri batorotse bakaba bakomeje gushakishwa ngo nabo bafatwe.

Yongeye kugira inama bamwe mu nsoresore zidashaka gukora ahubwo zishaka gutungwa n’iby’abandi, ko badashobora kwihanganirwa aho yavuze ko Polisi yabahagurukiye kandi ntaho kwihisha bazabona.

Ubu bwabuzi bukorwa n’izo nsoresore bukomeje kwibasira akarere ka Musanze, aho abaturage basigaye bataha hakiri kare kubera ubwoba bwo gutekereza ko baterwa kaci bakamburwa imitungo yabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru