Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze :Umuturage aratabaza nyuma yo guterezwa imitungo agasigara asembera

Friday 11 July 2025
    Yasomwe na

Hari umuturage witwa Hagenimana Felecien ,utuye mu kagari ka Kigombe Umurenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze usaba ko yarenganurwa nyuma yo guterezwa imitungo ye yose mu cyamunara.


Aganira na Mamaurwagasabo tv yavuze ko abahesha b’inkiko baje kumurereza icyamunara ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko none kuri asigaye arara hanze n’umuryango we.

Ati ”Nabonye baje guteza imitungo yanjye mu cyamunara itarigeze ikurikiza amategeko, ntabwo bigeze banyandikira ngo menye iyo cyamunara nabonye inzego z’umutekano zije zinsohora mu nzu nyamara icyo gihe ibibazo byari bikiri mu nkiko, uwo munsi nibwo nari gusomerwa.”


Inzu zose yarafite zatejwe icyamunara, kubera Miliyoni ebyiri n’igice yafashe muri Bank Lambert, ubu asigaye arara hanze.

Intandaro y’iki kibazo ngo yagiye gufata amafaranga y’urunguze(Bank Lambert) aho yagirijwe Miliyoni 2,5 ariko ngo yatunguwe no kubona barateje imitungo ye ifite agaciro ka Miliyoni 220 Ubu akaba arimo gusembera.”

Ati ”Nagiye kuguza amafaranga muri Bank Lambert angana na Miliyoni ebyiri n’igice , ariko bitewe n’uburiganya abahesha b’inkiko bakora baraza bateza mu cyamunara imitungo yanjye yose, ubwo bagiye bashyiramo n’igihembo cy’abavoka, Ubu ndimo gutakambira Perezida Kagame ko yandenganura ngasubizwa imitungo yanjye.”


Hagenimana Felecien, waterejwe icyamunara avuga ko inyuranyije n’amategeko.

Felecien yakomeje agira ati ”Ndasaba abayobozi n’abacamanza kWı kira mu kibazo cyanjye kuko nakigejeje ahantu hose, kumuvunnyi bagiyeyo, nagiye no Guverineri Dancilla , nandikiye na Perezida, mbona icyihishe inyuma yikibazo cyanjye ari ruswa uwari wampaye izo Miliyoni 2 yatanze kugira ngo njye kwangara, Ndifuza ubutabera ndetse inzego z’ubuyobozi zigashyira mu gaciro inzu zanjye zose barazitwaye.”

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien adusubiza mu butumwa bugufi.




Ikibazo cyo guteza icyamunara ku mitungo mu ntara y’Amajyaruguru kimaze gufata indi ntera by’umwihariko mu karere ka Musanze aho bashinja bamwe mu bahesha b’inyiko kugira amarangamutima ashingiye kuri ruswa ituma badasesengura neza icyemezo bagiye gufata,akaba ariho abaturage bahera basaba ko mbere yo gufata icyemezo bajya babanza gushyira mu gaciro.


Ibaruwa yandikiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru agaragaza akarengane arimo gukorerwa.

Urwandiko rugaragaza ko yagiye yiyambaza inzego zitandukanye kubera uburiganya yavugaga ko abahesha b’inkiko bashaka kumukorera.


Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru