Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze, umurenge wa Muko hari Umuturage witwa Gasore Sylivestre, uzwi ku izina rya "Sultan Makenga," wenga inzoga zitemewe hagati mu ngo z’abaturage, bamwe bavuga ko bibabangamiye.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa muko mu gitondo cya kare ahagana saa 6h00’ za mu gitondo, yahuye n’abantu benshi batandukanye bari guturuka mu rusisiro bikoreye ibijerekani byuzuye inzoga z’inzagwa, akomeje kwigira imbere aba ageze ku rwengero rwazo.
Ni urwengero ruri mu rugo rwa Sultan Makenga aho usanga abantu benshi bazindutse baje kurangura hakiri kare kugira ngo hatagira umenya aho bazikuye.
Ubwo twinjìraga aho mu rugo abantu bose bahise bakwira imishwaro, gusa abo nagerageje kubaza amakuru y’uyu muturage bavuze ko agenda yimuka buri munsi aho yari asanzwe yengera izi nzoga.
Bagize bati: "Uyu munsi ntabwo baje kuvoma bashobora kuba bimukiye muri muko, yari asanzwe abikorera hano ariko ubu ntawe uhari, yimutse ajya Muhoza, Muko, mbese gutyo."
Aho twasanze bengera izi nzoga ni mu kagari ka Cyivugiza, umudugudu wa Mburabuturo. Wabonaga abantu bose bakangaranye, batwibazaho.
Nabajije nyiri urwo rwengero bavuga ko adahari nyamara bamwe mu baturage ngo barabangamirwa cyane muri icyo gitondo cya kare ndetse ngo ntibasinzire neza.
Umwe muri bo yagize ati: "Twumvaga ibijerekani bibomborekana mu gitondo, umunuko w’inzoga z’inkorano, bikatubangamira kandi ntakuntu mudugudu cyangwa n’abandi bayobozi baba batabizi kuko yabanje gukorera muri Muhoza, mbese yimuka buri munsi, ntabwo tujya tubona ibitotsi."
Ku murongo wa Telefone, nyiri izo nzoga Gasore yagize ati: "Ndabizi nanjye ko mba ndigukora mu buryo butemewe, mungirire ikigongwe, kuko gutanga interview kuri radio cyangwa mu kinyamakuru ngo nkora inzoga ntabwo byaba aribyo, ubu se baje mu rugo bagasanga mfite ibiduki (ibidomoro) birenga bitanu nasobanura ngwiki...? Gusa mu ndindire saa tatu, munyihanganire."
Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse kuri uyu muturage bivugwa ko hari bamwe mu bayobozi bagenda bamukingira ikibaba, twagerageje kuvugisha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Bwana Bisengimana Janvier maze avuga ko abo bari bazi bakora bene izi nzoga bagiye bafatwa.
Yakomeje avuga ko uwo yari amaze igihe yarimukiye mu wundi murenge.
Aragira ati: "Abo twari tuzi bakora izo nzoga bagiye bafatwa, dutanga amakuru kuri polisi bagafatwa, uyu Gasore yari amaze igihe yarimukiye mu wundi murenge, gusa ubwo tumenye amakuru tugiye gukurikirana tumutange kuri polisi bamuganirize."
Ni mu gihe ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga.
Intara y’Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi banywa inzoga kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%,
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) gishishikariza umuntu wese ushaka gukora ikintu runaka cyane , ibinyobwa kujya abamenyesha bakabanza kumuha ikirango kigaragaza ubuziranenge bw’icyo kinyobwa, gusa bamwe bagenda bakora inganda mu ngo bihishe aho ibyo binyobwa bakora bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage.
Mu karere ka Musanze harabarurwa inganda zirenga 10 zikora inzoga aho zimwe muri zo zujuje ibisabwa mu gihe izindi zigikora rwihishwa nubwo zose zitarimukira mu cyanya cyahariwe inganda.





















