Ikipe ya Musanze FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Peter Agbelov ku munota wa 51’.
Ni umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wabye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira , aho iyi kipe ibarizwa mu ntara y’’Amajyaruguru yisasiye Rayon Sports ubugira kabiri kuri iki kibuga cya Stade Ubworoherane kubera ko n’umwaka ushyize Rayon Sports yahatsindiwe ibitego 2-0 .
Uyu munsi byabaye nko kongera kwigarurira umugore bitewe nuko benshi bari bafite ubwoba by’umwihariko abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko baje kwihimura kuri Musanze fc ariko biza kwanga.
Uyu mukino umaze kurangira abayobozi b’Akarere ka Musanze bqri barangajwe imbere na Meya w’agateganyo Bwana Habimana Hamiss bashimiye abakinnyi akazi katoroshye bakoze ndetse bavuga ko bazakomeza kuba hafi iyi kipe.
Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Musanze fc yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 16, mu gihe Rayon Sports isigaye ku mwanya w’agatandatu n’amanota 9, umunsi wa 8 wa shampiyona Musanze fc izacakirana na Muhazi fc mu gihe Rayon Sports izaba yosobonaura na Police FC.
Mu yindi mikino yabaye , Police FC yatsinze AS Kigali 1-0 cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Bigirimana Abedi, Muhazi United nayo yabonye intsinzi yayo ya mbere muri shampiyona aho yatsinze Etoile del’Est igitego 1-0.
Dore uburyo imikino yose y’umunsi wa 7 yasoje
APR FC 1-0 Mukura VS uyu mukino wabaye kuwa Gatanu tariki ya 13 /10/2023
Kuwa Gatandatu tariki 14 /10/2023
Bugesera FC 2-2 Gorilla FC
Kiyovu Sports 2-1 Marines
Gasogi United 0-1 Amagaju
Sunrise FC 0-1 Etincelles FC
Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023
Musanze FC 1-0 Rayon Sports
AS Kigali 0-1 Police FC
Etoile del’Est 0-1 Muhazi United.
Abafana bari baje ari benshi kuri stade ubworoherane biganjemo abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bakunze gutazira Gikundiro.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















