Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Mwalimu yanze kubeshya arasezera

Friday 11 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia
Yatunganyijwe na Mutungirehe Samuel

Umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri GS Gitabura yasezeye akazi nyuma yo kubona ko kwigisha isoma ry’ikorananuhanga ntamashyanyarazi bitakunda.

Uyu musore Ndikumana Eduard yigishaga isomo rya ICT mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri iki kigo gihererye mu karere ka korongi.

Mu ibaruwa yandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, yavuze ko nyumo yo gutangira akazi ke ko kwigisha ICT muri GS Gitabura ku wa 1 Ukwakira 2022, yasanze iki kigo kitagira umuriro w’amashanyarazi.

Yavuze ko ikimuteye gusezera ku kazi ari uko ntamashanyarazi ahari kandi ko n’igihe ahisemo gukoresha ibikoresho bye bimusaba kujya kubishyira ku muriro ahantu kure.

Yerura agira ati: "Rero aho kubehya abanyeshuri nasezera."

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, yagize ati: “Njye nibwo nkibona akazi, barakampaye nanga kukanga kuko sinari nanahazi, njyayo ngerageza kureba ibihari nuko byakorwa nara ukwezi kumwe mpita mbivamo.

Nagerageje gushaka aka laptop nshyiramo battery, ariko ntiwafata aka laptop gatoya ngo uhagarare imbere y’abana barenga 30 ngo babone ibyo ukora, naravugaga ngo wenda bazana projector bakareberaho ibyo biga niba nta machine ziboneka, ariko ntiwabona aho uyicomeka….uburyo buhari ni ukujya gushaka umuriro kure nabwo utwaye utu battery kuko ntamuriro uhari.”

Yakomeje avuga ko gukora gutyo nta musaruro byatanga, ngo kuko kwigisha umwana nta computer akoreraho ibyo umubwira nta musaruro waboneka n’ubwo ngo bakunda ICT ntaburyo buhari babona bwo kuryiga.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru wa REB wandikiwe iyi baruwa ntitwamubona ku murongo wa Telefone ngendanwa. Igihe cyose yagira icyo adutangariza twabagezaho uko bakiriye uko gusezera akazi k’uwo mwarimu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru