MUTUNGIREHE SAMUEL
Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubushakashatsi no Guteza Imbere Inganda (NIRDA) cyafunguye ipiganwa ryagutse ku bakora akazi ko kubumba amakaro, amatafari, n’ibindi bikoze mu ibumba bikoreshwa mu bwubatsi, abazatsinda bakazahabwa ubufasha burimo imashini zigenzweho bazifashisha n’amahugurwa mu buryo butandukanye azatangwa n’umuterankunga Enabel.
Umuhango wo gutangiza iryo piganwa wabereye i Kigali, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, witabirwa na bamwe mu bafite aho bahuriye n’ibumba mu bikorwa byabo bya buri munsi bijyanye n’ubwubatsi, abayobozi mu nzego zitandukaney zifite aho zihuriye n’ubwubatsi no kurengera ibidukikije muri ibyo bikorwa.
Dr Christian SEKOMO BIRAME, Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, yavuze ko ubusanzwe abakora muri ubwo bubumbyi bakoraga ariko bashaka ko bijya ku rundi rwego rwisumbuye.
Ati “Mbere barakoraga, ariko iyo mikorere bari bafite mbere ntabwo yatumaga bashobora gutanga ibintu bifite ubwiza; ubu ntabwo tureba gusa isoko ryacu hano mu Rwanda,turareba ukuntu n’izo nganda zacu zishobora gukora zigaburire n’amasoko yo mu karere ndetse n’Afurika.
Mubona ko hari ibintu byinshi byo mu bwubatsi nk’amakaro, amategura biza bimwe bikava hanze nk’amakaro, amategura nayo hari ayavaga hanze kandi hano hari ibumba bikorwamo. Icyaburaga kwari uguha ubushobozi abo bakora muri izo nganda nto n’iziciriritse, bashobore kubikora neza bakoresha noneho ubumenyi bugenzweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko babanje kubasura aho bakorera, basanga imbogamizi nyinshi abakora mu bubumbyi bw’imbumba bahuraga nazo ari izijyanye no kutabona amafaranga yo kugura ibikoresho byo gukora ibintu byiza.
Akomeza agira ati “Ariko ubwabo wasangagag bamwe bari mu mashyirahamwe yabo cyangwa abandi bifitiye izi nganda nto n’iziciriritse ariko nanone nabo ibikoresho, ubushobozi bwo gutwika n’ibindi bakoresha biri hasi. Ubu turimo turashaka gufasha izo inganda, bakure iryo bumba batangije ibidukikije, icya kabiri, mu bikoresho byo gutwikisha tugomba kureba ingufu bakoresha ntibiteze ikibazo mu guhumanya ikirere cyangwa ngo bakoreshe byinshi kurusha.”
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ushinzwe iterambere ry’inganda no guetza imbere abikorere, Sam Kamugisha, yavuze ko biri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu kandi basanze hari amafaranga menshi yagendaga mu bikoresho byo mu bwutasi biva hanze kandi bishoboka ko hari ibyakorerwa mu gihugu.
Ati “Ni muri urwo rwego rwo kugira ngo turebe ibumba ryakoreshwa nk’igikoresho cy’ubwubatsi. Iyi gahunda hasize iminsi itangiye mu mbuto n’mboa n’impu n’ibindi bitandukanye. Hano ikigamijwe cyane cyane ni ukugira ngo twoye kwibanda cyane kunganda nini ahubwo turebe n’ibigo bito n’ibiciriritse haba mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko akenshi ni ryo ribura.”
Yasobanuriye itangazamakuru ko imashini abazatsinda ipiganwa bazahabwa ziri ku rwego rwo hejuru mu gutanga umusaruro mwiza bitumen hagabanywa amadevize yajyaga hanze.
Ku ruhande rwa Enabel nk’umuterankunga w’iyi gahunda, uyihagarariye mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko biri muri gahunda yo gufasha imiturire mu migi, ariko bakibanda mu bwubatsi.
Ati “Imwe mu mbogamizi ziri mu bwubatsi bugira ni uko buba bwitezweho amahirwe menshi yo guhanga imirimo myinshi, ariko buracyashingira cyane mu biva hanze kandi hari gahunda ya Made in Rwanda mu bwubatsi. Ikintu twabonye ni uko hari ibintu byinshi byakorerwa mu Rwanda byo mu bwubatsi ariko uru rwego ntabwo rurabyazwa umusaruro uko bikwiye.”
Yakomeje avuga ko nka Enabel yagennye amayero angana na miliyoni 28,asanga miliyari 29 z’amafaranga y’u rwanda muri gahunda y’imiturire ariko iyi gahunda yagenewe miliyoni 4 mu byo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’amashuri abyigisha y’imyuga.
Bamwe mu bakora mu by’ubwubatsi bifashisha ibumba bavuze ko iyi nkunga ije ikenewe, ko benshi bakoreshaga imashini za kera zitakijyanye n’igihe.
Niyonzima Gaston wo mu ruganda rukora imashini zikora amatafari n’amategura i Gahanga mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Imbogamizi za mbere za mberedufite ni ukubona ibikoresho bigezweho byo gutwika amatafari habungabungwa ibidukikije,dusanzwe dukoresha ibiva mu myanda y’ibiribwa ariko bisanzwe bikoreshwa mu gukora ifumbire. Usanga tubihuriraho turi benshi babishaka.
Icyo twumva izi mashini zaza gukora ni uko zaba zikoresha itaka ryinyine ushyizemo na sima nkeya ukabona ifatari ridasaba kuritwika ahubwo ugahita ushyira ku nzu ukubaka.”
Niyonzima yavuze ko izo mashini zanatuma hongerwa umusaruro ariko n’Abanyarwanda bagatura heza hakoreshejwe kubungabunga ibidukikije.
Kayirangwa Nadine, ufite uruganda Nadine Break Company Ltd ikorera muri Kigali, yagize ati “Twagiraga ikibazo iyo imvura yagwaga, ntabwo twabashaga gukora neza kuko nta bwanikiro bigatuma akazi kagabanuka. Abakozi tugira batangira batwambura kuko bakora bamaze kurya amafaranga, urumva hari n;igihe bahitaga bigendera. Nidukoresha ikorabuhanga bazashobora no guhemberwa kuri banki buri kwezi."
yakomeje agira ati "Ikindi ni ukubona ibyo dutwikisha amatafari; nk;ubu iyo ugiye gutwika utangira mbere y’ukwezi ugatanga ubusabe bw’ibyo uzatwikisha ariko hari n’igihe kigera utarabona iyo gasenyi utwikisha bigatuma utinda, cyangwa se ugatwikisha nkeya bigatuma amwe adashya neza.”
Abashaka kuzapiganira iyo nkunga, bagaragaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga bukiri hasi kuko nta bushobozi bwo kubaka no kugura imashini zigezweho ariko igihe babonye inkunga bakongera umusaruro n’iimibereho y’abakozi.
Inkunga izatangwa na NIRDA ku bazatsinda iri mu byiciro bitatu, ari byo ibikoresho, ubufasha bwo kubahugura ku mashini bazahabwa n’amahugurwa ku bakozi.
Ku bufatanye na ENABEL kandi hari ibirimo amahugurwa yuko ubucuruzi bwabo babukora neza no kugira aho babwerekeza heza, kwereka rwiyemezamirimo uburyo bwo kwandika mu bitabo by’imari umunsi ku wundi, amahugurwa ku gushaka amasoko no kwamamaza ibicuruzwa. Byose mu gihe k’imyaka ibiri.
kuva kuri iyi yariki ipiganwa rifunguriweho kugeza ku itariki ya 10 Mutarama ni bwo abatanga imishinga yabo berekana uko bazakora nibahabwa inkunga, kuva kuri iyo tariki hatangire ikico cya kabiri cyo kujonjora abujuje ibisabwa.
Bamwe mu bakora mu by’ubwubatsi bakoresha ibumba mu bikoresho byabo
Muri rusange NIRDA ivuga ko nta kusanyamibare ryihariye irakora ngo irebe mu bitumizwa hanze byose ibikoze mu ibumba bigenewe ubwubatsi bifite agaciro kangana gute, kugira ngo hamenyekane neza amadevize asohoka mu gihugu agiye kubigura kugira ngo iyi gahunda izafashe mu kugabanya ayo madevize ahubwo yongere ibiri muri ubwo bwoko byoherezwa hanze.
NIRDA ivuga ko gahunda yo gutera inkunga imishinga itandukanye yagenewe inkunga ingana na miliyari zigera kuri 5 z’amafaranga y’u Rwanda, buri kiciro kikazagenerwa ajyana n’ibikenewe gushyirwamo uduhshya tugamije kuzamura ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ibitumizwa hanze.






















