Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more

NST2: Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku 9.3% buri mwaka

Monday 9 September 2024
    Yasomwe na

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yangaje ko guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda ko ubukungu buzajya buzamuka ku kigero cya 9.3% buri mwaka kugira ngo intego Umukuru w’igihugu Paul Kagame yemereye abaturage bigerweho mu myaka 5 iri imbere, 2024-2029.

Yabanje kwibutsa ko iyi gahunda yubakiye ku byagezweho muri gahunda ya mbere y’imyaka 7 itambutse NST1, yatangiye 2017-2024.

Ati: "Nuko rero mubizi izi gahunda zombi zigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo twihaye nk’igihugu aricyo twise icyerekezo 2050. Iki cyerekezo kikaba kigamije guteza imbere u Rwanda ku buryo abanyarwanda bazagira iterambere rirambye bityo bakagira n’imibereho myiza irushijeho gutera imbere."

Ibizaba biranga abanyarwanda nibagera mu cyerekezo 20250

Ku nkingi y’ubukungu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko guverinoma yihaye kuzamura Ubukungu bw’igihugu nibura ku muvuduko w’ikigero cya 9.3% buri mwaka. Kugira ngo ibyo bigerweho hazongerwa umusaruro mu nzego zose z’ubukungu zirimo n’ibyoherezwa hanze.

Muri manda y’imyaka 7 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamukaga ku kigero cya 7% buri mwaka.

Ubuhinzi buzagenda bwiyongera ku kigero cyo hejuru, nibura cya 6% buri mwaka, umusaruro w’inganda uzamuke ku 10% mu gihe serivisi ziziyongera nazo ku 10% buri mwaka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakomeje abisobanura, ati: "Ibi bigomba guherekezwa no kwiyongera kw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda); twongere kwibutsa ko made in Rwanda atari ugukora imyenda gusa, ari ibindi byose twakora tukabibyaza umusaruro mu Rwanda, bikazagira uruhare mu kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, bikaba biteganyijwe kuzazamuka ku kigero nibura cya 13% buri mwaka."

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere Inganda kandi hazatunganywa hananozwe imikorere y’ibyanya by’inganda birimo ibya Kigali (KSEZ), icya Bugesera n’icya Rwamagana nk’ibyanya byegereye umurwa mukuru Kigali bikazihutisha iterambere.

Hari kandi guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga hashyirwaho ibikorwaremezo byabyo.

Muri rusange agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba kabiri kagere kuri miliyari 7.3%.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru