Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Nakize Covid-19 mbikesha gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima-Uwayo

Monday 13 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Uwayo Joseline w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza avuga ko nyuma yo kwiyumvamo ibimenyetso bya Covid-19 yatangiye kwiha akato, akurikiza amabwiriza y’abaganga bimufasha gukira vuba icyorezo cya Coronavirusi cyari kimaze kumugeraho mu gihe yacyumvaga ku bandi.

Mu buhamya bw’uyu muturage yahaye Mamaurwagsabo, avuga ko gukira kwe ari uko yakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima kuko yumvaga yihebye cyane.

Yagize ati "Ubusanzwe nkunda kurwara umutwe nkagira n’inkorora n’umuriro; rimwe ubwo rero nagiye kumva numva ndi kubabara umutwe, ngakorora cyane, amaso agatukura nkumva mbabara mu muhigo, ntangira gukeka ko ari Covid-19 nishyira mu kato ntaranipimisha."

Akomeza avuga ko akimara kwiyumvamo ibyo bimenyetso abaturanyi be yahise ababwira ko ashobora kuba afite Covid-19.

Ati "Hanyuma njya ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza kwipimisha bansangamo Covid-19, numva ndihebye bindangiranye. Ndaza njya mu nzu ngumamo, nkakuriza amabwiriza yose nahawe, arimo gufata neza imiti bampaye, kujya nota akazuba, kurya imbuto cyane, guhora nabambaye agapfukamunwa, kutava mu rugo cyangwa ngo ngire abo twegerana no gukora siporo nshoboye kanshi."

Avuga ko yagerageje kubyubahiriza uko babimutegetse, ati "Nibwo nasubiye kwa Muganga bapimye basanga nta bwandu ngifite nsubira mu rugo."

Uwayo akomeza avuga ko kuko yakoraga muri salo itungaya mu mutwe "Saloon de Coifure" bagiye bamusereza bati ’Ko wahoraga wambaye agapfukamunwa COVID-19 yagufashe gute?’

Akomeza agira ati" Mu kazi bagiye batebya, bambwira ngo ese ko mpora mu gapfukamunwa nanduye corona gute, nkababwira nti ’Iyo Covid-19 imfata ntakurikiza amabwiriza byari kumbabaza ariko buriya wasanga hari izindi ngamba ntakurikiraza zijyana no kwambara ako gpfukamunwa, nkababwira nti ariko nishimiye kuba nayikize."

Uyu muturage asoza agira inama abantu cyane cyane urubyiruko bapinga COVID-19, bumva ko idahari bakica amabwiriza, ko bahindura imyumvire bakugarIra inzira zose coronavirus icamo.

Ati "Inama nagira abantu bagomba guhindura imyumvire, bakumva ko uru rugamba rugomba buri wese; buri wese afite ishingano yo kururwana yivuye inyuma nibwo tuzatsinda burundu iki cyorezo."

Kugeza ubu icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda kimaze guhitana abagera Ku 1344 kandi muri bo hario n’abari bafite imyaka mike ndetse n’abana bato.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru