Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngayatare-Rukomo bakeneye umuhanda

Wednesday 15 January 2025
    Yasomwe na


Ibice byinshi by’akarere ka Nyagatare bizwiho kweza cyane ku buryo usanga abaturage bakenera uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko. Urugero nko mu murenge wa Rukomo hakunda kwera ibigori byinshi n’indi myaka.

Urebye uyu murenge uri mu irimo kuzamuka mu iterambere cyane muri aka karere ahanini babikesha ubuhinzi buhakorerwa.

Ariko nk’uko bamwe mu baturage baho babivuga, ngo hari iterambere batabona bitewe no kutagira imihanda myiza ibahuza n’abaturanyi,kuko bibagora kugeza umusaruro wabo ku isoko rimwe na rimwe bagahendwa cyane. Urugero ni nk’uyu ubahuza n’umurenge wa Nyagatare n’uwa Gatunda wangiritse mu buryo bugaragara Kandi ari wo wabafashaga mu buhahirane.

Umwe yagize ati "ubusanzwe rero nge uyu muhanda ndawukoresha cyane, ahanini niho duhahira, ugasanga uratubangamira cyane, nk’urugero usanga nk’ibirayi bituruka za Byumba Mimuri biri kuri 400rwf cyangwa 420rwf, ariko inaha ni usanga ari 500rwf cyangwa 600rwf, usanga nyine umuturage ahadindirira kubera imihanda idakoze neza".

Undi nawe yagize ati " imvura iragwa ugacukuka, kuva Nyagatare ugera za Rukomo na za Bugama wangiza ibinyabiziga, umuhanda wabaye mubi cyane, ubuhahirane ntabwo bugenda neza kubera imihanda yangiritse".

Aba baturage barasaba ubuyobozi kuwushyiramo kaburimbo ngo kuko byakemura ikibazo uhora uteza umunsi ku munsi. Ibintu bavuga ko byanatuma ingendo zigabanuka ndetse n’iterambere ryabo rikarushaho kwihuta, bitandukanye n’iki gihe ngo kuko ingendo zihenda cyane kuko zikubye kabiri bitandukanye nuko byahoze hakinyura imodoka nyinshi zitwara abantu.

Umwe ati "nk’uyu muhanda ukozwe neza, ugahuza kaburimbo ya Mimuri, ugahuza na kaburimbo ya Tabagwe ubuhahirane bwakwihuta, kuko nk’ubu hari imodoka zituruka za Byumba zidashobora kuhanyuma".

Undi nawe yavuze ati "umuhanda w’igitaka nyine uratubangamiye, nk’iyi visiyo turimo kujyamo uva mu rugo wakarabye, wisize wajya muri uwo muhanda ukagerayo wahindutse akavumbi, hagiyemo kaburimbo rero byadufasha ingendo zakwihuta".

Bwana Gasana Stephen uyobora akarere ka Nyagatare aganira n’itangazamakuru rya Mama Urwagasabo yavuze ko ntagahunda ihari yo gushyira muri uyu muhanda kaburimbo ahubwo ko bazakomeza kuwusana mu gihe waba wangiritse.

Uyu muyobozi yagize ati "uwo muhanda nyine umeze nk’iyindi yose iri mu karere, ubu icyo twakoze, twakoze icyiraro cyambuka umuvumba cyijyayo, umuhanda nawo ufite uburyo witabwaho kugira ngo utangirika, hanyuma ibya kaburimbo ni igenamigambi ry’imihanda itandukanye dufite".

Akarere ka Nyagatare ni kamwe turere tugira imihanda nyinshi y’imigenderamo ikoze neza.

Icyakora birumvikana ko aho imihanda itaragera, n’iterambere rikiri ku rwego rwo hasi.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru