Abaturage bo mu karere ka Ngororero baravuga ko bashobora gusubira mu bwigunge bitewe n’ikiraro kiri ku mugezi wa Satinsyi kiri kuzuramo umucanga ku buryo ntagikozwe mu minsi mike cyazarengerwa.
Abaturage babwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko niba ntagikozwe bongera gusubira kujya bahekwa abantu mu mugongo kugira ngo bashobore kwambuka.
Icyo abaturage bifuza ni uko icyo kiraro cyakorwa bagakuramo imicanga yamaze kurengera inkingi zifashe iki kiraro gikoreshwa n’abaturage bajyanwa ku bitaro bya Shyira muri Nyabihu n’abanyeshuri biga mu mashuri abegereye hakurya y’umugezi.
Umwe muri aba baturage witwa Matiyasi yagize ati: "Mbere na mbere turabanza gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yatwubakiye iki kiraro cya satinsyi, mbere twavogeraga uruzi bikatugora cyane, aho ndetse bamwe bahekwaga mu mugongo ariko ikibabaje magingo aya turabona dushobora kwisanga twasubiye muri zangorane twahuraga nazo, urabona ko kigiye kurengerwa; nibazane imishani zitiyure uyu mucanga kugira ngo amazi ajye atambuka agenda."
Undi muturage yagize ati: "Cyari kirekire cyane ariko urabona ko amazi ari hafi kugera hejuru bitewe nuko batajya bakuramo uyu mucanga kandi ntabwo imbaraga z’abaturage zonyine zabishobora, nibadutabare kuko abashinwa bamaze kucyubaka amazi atambuka neza ari kirekire none dore imicanga yabundikiye inkingi zigifashe. Iki ni igikorwa remezo cyatwaye miliyoni nyinshi, bakwiye kuza kugikora amazi atararenga inkombe."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yavuze ko bari hafi guca amaterasi yindinganire hafi n’uyu mugezi kugira ngo harwanywe isuri ishobora kuzangiriza iki kiraro.
Yagize ati:"Iki kiraro ntabwo mperuka kukireba, kandi umuturage ashobora kureba nk’umuturage n’umutekinisiye yahagera akabona ibindi, aho ngaho nukuhegera umuntu akareba igikwiye gukorwa umuntu agakuramo iyo micanga, turi guteganya guca amaterasi ndinganire arenga hegitari 300 hejuru yicyo kiraro, ikibanze nugukumira ibyateza iyo suri."
Iki kiraro gihuza Ngororero, Nyabihu na Musanze na Muhanga cyubatswe muri metero zirenga 100 ahagana ku mugezi wa Nyabarongo aho uwo mugezi wa Satinskyi ujyana amazi yawo mu mugezi wa Nyabarongo uhurirana na Mukungwa.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















