Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ngororero: Umusore n’umukobwa biyahuye bizirikanyije nyuma yo guterana inda

Thursday 17 June 2021
    Yasomwe na

Ntibisanzwe, ubundi byajyaga byumvikana ngo umukobwa cyangwa Umusore yiyahuye nyuma yuko umwe muri bo yanze mugenzi we akananirwa kubyihanganira, ariko mu karere ka Ngororero humvikanye Umusore n’umukobwa bahisemo kwiyahura bazirikanye amaboko nyuma yo guterana inda.

Mbitsemunda Jean Baptiste w’imyaka 25 na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20 biyahuriye mu mugezi wa Nyabarongo, bazirikanyije amaboko.

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko Mbitsemunda akomoka mu Murenge wa Bwira naho umukobwa akomoka mu Murenge wa Ndaro.

Bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu aho bakoraga akazi ko mu rugo, barakundana ndetse bararyamana umusore atera inda umukobwa.

Ngo umukobwa nyuma yaje kujya kwa muganga asanga aratwite, asubiye iwabo ku ivuko, ababyeyi be ntibabyakira.

We n’umusore baje gufata icyemezo cyo kwiyahura bombi bagapfana. Ngo umunsi biyahura, abaturage bari bababonye bazenguruka hafi aho, mu gitondo baza kubona imirambo.

Umusore ngo yafashe umushumi w’urukweto rwe, yizirika akaboko k’iburyo anazirika ak’ibumoso k’umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.

Hafi y’aho basimbukiye binaga mu mazi, bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n’impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.

Amafoto IGIHE yabonye agaragaza umurambo w’umusore nta rukweto rumwe yambaye aho bikekwa ko rwari rwavuyemo cyane ko nta mushumi wari urimo.

RIB isobanura ko imirambo y’aba bombi yoherejwe muri Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru