Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Nkombo: Hari umubyeyi urembejwe n’indwara y’uruhu ahitamo kwivurisha imiti y’inyanya kubera kubura Mituweli

Friday 31 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu karere ka Rusizi mu kirwa cy’Umurenge wa Nkombo hari umubyeyi, utishoboye, Nyirantakiyimana Francine umaranye igihe indwara y’uruhu imurembeje kuko igenda ikwira umubiri wose, avuga ko yabuze uko ayivuza kuko ajya kwa muganga bakamusubiza inyuma kuko nta mituweli afite kandi atagira aho akura ngo abe yayishyura.

Ubwo Mamurwagasabo yasuraga uyu mubyeyi utuye mu kagari ka Kamagimbo umudugu wa Muhora, twasanze abana n’agahungu ke kakiri gato mu nzu yenda kubagwaho, nk’uko mbere twagiye tubigaragariza inzego za Leta, yatweretse umubiri we kuva ku maguru kugera ku maboko uko arembeje n’indwara y’uruhu yamuzonze ituma adasinzira kubera ko imurembeje.

Iyi ndwara yehereye ku maguru irazamuka none igeze ku maboko

Nyirantakiyimana yatubwiye ko iyo ndwara ayimaranye igihe kinini ariko agerageza kwivurisha ibyatsi cyangwa imiti batera inyanya itandukanye abantu bamurangira ariko ntacyo bitanga, akumva aramutse abonye mituweli yagera kwa muganga akavurwa agakira.

Akomeza agira ati "Ubu nta mituweli mfite; ubuse iyo ngira mituweli simba naragiye kwa muganga? Uku ubibona byatangiye kera, byatangiye ari amahumane arakira bisa naho bihonze. Hari igihe bambwira ngo nshyireho imiti bateresha inyanya, gutyo gutyo ariko ntagihinduka. Niyo numvise inyuma byoroshye ariko imbere mu nda no mu mubiri mba numva ndibwa."

Uyu mubyeyi uri mu kiciro cya Kabiri cy’ubudehe avuga ko ubwo aheruka ku kigo nderabuzima cya Nkombo abaganga bamusubije inyuma bamusaba kujya kubanza gushaka mituweli ataha atavuwe.

Ati "Hari igihe nagiyeyo nyine banga kumvura ngo nimbanze nzane mituweli."

Ikibabaza cyane uyu mubyeyi n’abaturanyi be ni uko ikiciro cye cy’ubudehe arimo cya Kabiri kitagenerwa mituweli bikiyongeraho kuba umuryango we ubaruyeho abantu bane, we n’umugabo we kandi amaze imyaka igera ku 8 amutaye akajya kwishakira undi mugore muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo akaba asanzwe nta sambu agira cyangwa akazi akora cyane ko afite n’uburwayi bwo mu mutwe nk’uko n’ubuyobozi bwabihamirije Mamaurwagasabo.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nkombo, Ntakirutimana Francois xavier yavuze ko uretse kwitinya ubundi nta murwayi wajya kwivuza ngo atahe atavuwe.

Yagize ati "Iyo aje twebwe turamuvura ahasigaye tukazasigara twishyuza nyuma yaravuwe; akenshi dukorana n’inzego z’ibanze. Hari benshi dufite mu madeni, turamusura, tukamwereka amadeni yivuje ku matariki ayanaya, akatwishyura ayo abonye nyuma tukazasubirayo gutyo guryo."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamagimbo, Sindayiheba Diedonne, yatubwiye ko ikibazo cy’uwo mubyeyi Nyirantezimana bakizi kandi mu bo bateganya kwishyurira mituweli nawe arimo kandi bamukoreyw ikiciro cye kihariye n’abana be.

Yagize ati "Uretse ko irangamuntu ye yagize ikibazo ubundi yagombye kuba yarishyuriwe mu kwezi kwa karindwi, ukwa Munani. Indangamuntu ye yagiye gukosorwa muri sisiteme."

Nyirantezimana avuga ko usibge kubura mituweli akenahi kuri we n’izindi serivisi zigenewe abatiahoboye zitamugerabo kuko hari igihe asabwa kugira icyo atanga nka ruswa yakibura ubufasha bwe bugahabwa abandi bagize icyo batanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru