Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nkombo: Kutagira isoko byashyize ihurizo ku mihahire yo muri Guma mu Rugo

Friday 19 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo gahunda ya Guma mu rugo iri kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatumye babura uko bagera ku isoko kuko ntaryo bagira ku kirwa cyabo.

Nkombo igizwe n’ubutaka butera, buzengurutswe n’amazi bigatuma imibereho yaho isaba ubuhahirane n’indi mirenge, kugirango babashe kubona ibicuruzwa cyane cyane ibyo kurya, kuko nta soko rusange rihari, n’udusoko duto duhari dukora tuvanye ibicuruzwa mu masoko yo mu yindi mirenge.

Nyuma y’uko imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe bishyiriwe mu kato, tariki ya 12 Kamena 2020 hiyongereyeho n’umurenge wa Nkombo nyuma y’aho habonekeye abayanduye.

Abatuye kuri iki kirwa bavuga ko kuba barashyizwe muri iyi gahunda ari ingenzi mu kwirinda icyorezo, ariko biri no kubagiraho ingaruka z’uko nta soko bahahiramo bagira.

Misago Jean yagize ati “Nkanjye nari umurobyi ariko bibaye ingombwa ko tuguma mu rugo, ntabwo biri bworohe kuko ntabwo ducungira ku buhinzi kuko tujya gushashikisha hakurya, isoko dukoresha niryo ku Ihepfu mu murenge wa Nkanka, ntabwo twemerewe kurigeramo biragoye.”

Mukandekezi we yagize ati “Ntabwo bari kwemera ko tujya no mu dusoko guhaha, nta muntu uri kwambuka inyanja [ikiyaga], kandi turya ari uko abagabo bagiye mu mazi kuroba, tukarya ari uko twambutse inyanja tukambuka tukajya hakurya mu Rwanda gushakisha nk’utuboga”.

Ntahoturi Jean Damascene na we avuga ko ubuzima bwo ku Nkombo bugirwa n’ubuhahirane n’ibdi mirenge, kuko nta kintu kihera.

Ati “Ubuzima bwa hano ku Nkombo buragoye kuko twaryaga twambutse cyangwa turi kuroba, ubu rero ntituri kuroba n’ubu bahagaze kwambuka, ku Nkombo nta hantu hera kuko usanga ari ibishorobwa gusa, naho ubundi niba baduciye kwambuka n’uburobyi bukaba buhagaze twapfa rwose, muturekurire ikintu kimwe cyangwa inkunga zizajya ziza twese bazaduhe batabariye mu byiciro by’ubudehe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye gufatanya na bamwe mu bikorera bo muri uwo murenge bagahabwa uruhushya bakajya kuzana ibicuruzwa aho kugirango hajyeyo abaturage bose.

Umuyobozi w’aka karere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, yagize ati "Iyo tureba ku ruhande rwa Congo tubona ingendo zo mu mazi zarakomeje, tubona ko byongerera ibyago byo kuba abaturage bacu ba Nkombo bakwandura, nk’uko tubizi ingendo z’abantu bajya guhaha ziba zemewe."

"Ni Umurenge uhahira hano Kamembe, Nkanka hari n’abajya i Nyamasheke, hariya bitewe n’umwihariko waho biragoranye gukora izo ngendo, turi gukorana n’abikorera baho kugirango abahacururiza tube twabafasha bajye kuzana ibyo bacuruza hakurya, atari ukuvuga ngo buri muturage afate ubwato ajye i Kamembe kugura ikilo cy’umuceri."

Ikirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 18 ku buso bwa kilometero kare 21, benshi mu bagituye bakora uburobyi n’ubucuruzi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu.

Inkuru y’Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru