Saturday . 4 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Izamuka ry’ibiciro bya Gaze mu Budage rirashinjwa kompanyi zo mu Burusiya

Thursday 16 June 2022
    Yasomwe na

Yanditwse na NIMUGIRE Fidelia

Ubudage bwashinje kompanyi ya gaze (gas) y’Uburusiya Gazprom kuba intandaro y’izamuka ry’ibiciro bya gaze kubera kugabanya cyane ingano y’ibyo yoherezayo.

Gazprom yavuze ko irimo gutuma gaze yohereza mu Budage itagera kuri metero kibe (cube) miliyoni 70 ku munsi, ikigero kiri munsi cyane ya kimwe cya kabiri cy’iyo isanzwe ihohereza.

Iyi kompanyi yo yavuze ko impamvu yatanze ari uko ishaka gusana no gusukura ibikoresho byayo byo mu muyoboro unyuramo gaze wa Nord Stream.
Ariko Minisitiri w’ubukungu w’Ubudage Robert Habeck yavuze ko ari "icyemezo cya politiki" atari icyemezo kijyanye na tekinike.

Yagize ati: "Birumvikana ko ari amayeri yo kutubuza amahwemo no gutuma ibiciro bizamuka".

Mbere yaho ku wa kabiri, Gazprom yavuze ko igiye kugabanya gaze yo mu muyoboro wa Nord Stream 1 ikava kuri metero kibe miliyoni 167 ku munsi ikagera kuri metero kibe miliyoni 100.

Ariko ku wa gatatu, yavuze ko igiye kongera kuyigabanya ikagera kuri metero kibe miliyoni 67 ku munsi.

Ku wa gatatu Gazprom yanagabanyije gaze yohereza mu Butaliyani ho irenga 15%, nkuko kompanyi ya gaze y’Ubutaliyani ENI yabivuze.

Ubutaliyani, cyo kimwe n’Ubudage, bicungira cyane kuri gaze y’Uburusiya, yihariye 40% bya gaze Ubutaliyani butumiza mu mahanga.

Iki cyemezo cya kompanyi y’Uburusiya kije nyuma y’ibyumweru bibiri abayobozi bo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU bemeranyijwe guhagarika gutumiza gaze mu Burusiya bitarenze mu mpera za 2022 mu rwego rwo guhana Uburusiya ku bitero yagabye muri Ukrain kuri 24 Gashyantare 2022.

Pologne (Poland), Bulgaria, Finland, Denmark n’Ubuholandi byamaze guhagarikirwa gaze karemano byohererezwaga n’Uburusiya, nyuma yuko byanze ubusabe bwuko "ibihugu bitari inshuti" z’Uburusiya biriha Gaze by’Uburusiya mu mafaranga yabwo azwi nk’ama-roubles.

Ubwo busabe bw’Uburusiya bwo kwishyura gaze mu ma-roubles bwafashwe nko kongera kugarura agaciro k’irifaranga, nyuma yuko rishegeshwe n’ibihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru