Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyabihu: Hari abaturage babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko

Tuesday 7 May 2024
    Yasomwe na


Abahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu baravuga ko babura uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko bitewe n’umuhanda Sahwara-Bugeshi wangiritse cyane.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kabatwa aho abiganjemo abahinzi b’ibirayi basaba ko uyu muhanda wamaze kuzuramo ibinogo wasanwa imodoka zikajya zibona aho zinyura zitwaye umusaruro ku isoko.

Umwe muri bo witwa Bucyensenge Jean Claude yagize ati: "Uyu muhanda uvuye ku Bikora-Swashwara-Bugeshi warangiritse cyane, murabona ko wuzuyemo ibinogo, imodoka kugera hano iba ihenze cyane ugasanga nk’abahinzi turi guhura n’ikibazo gikomeye cyo kugeza umusaruro ku isoko, turasaba ko bawudukorera ibi binogo bakabidukuriramo"

Undi muturage witwa Manirafasha Hassan yagize ati: "Uyu muhanda ukoreshwa cyane ariko urabona uburyo wamaze kwangirika cyane, icyambere uyu muhanda nta rigori ufite, amazi yose araza akireka mu muhanda, urabona ziriya zitwa ngo ni dodani uburyo zuzuyemo amazi kubera ko yabuze aho yerekeza, kandi hano tugira umusaruro mwinshi w’ibirayi n’ibireti. Icyo dusaba nuko badukorera uyu muhanda ukaba nyabagendwa, ukujya ugendeka neza ku buryo na tagisi zakoreramo."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buteganya kuri uyu muhanda maze duhamagaye umuyobozi w’Akarere Mukandayisenga Antoinette atubwira ko ari mu nama aza kutuvugisha, gusa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije.

Uyu muhanda wa Swashwara-Bugeshi, werekeza Kabatwa no ku mupaka wa Kabuhanga, ukunda gukoreshwa n’abahinzi by’umwihariko abahinga ibirayi, ndetse ukoreshwa na ba mukerarugendo baba bagiye gusura ingagi mu birunga n’abagiye kuzamuka (hiking) ikirunga cya Muhabura.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru