Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Nyabihu: Impuruza ku batujwe mu mudugudu w’Icyitegerezo wa Kazirankara basigaye bavoma umugezi wa Mukungwa

Monday 8 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abatujwe mu mudugudu w’Icyitegerezo wa Kazirankara, uherereye mu murenge wa Shyira, mu karere ka Nyabihu, mu ntara y’Iburengerazuba baravuga ko bamaze igihe kirekire bavoma umugezi wa Mukungwa na Kazirankara kuko ivomero rusange bahawe ryapfuye rikabura gisana kandi hashize igihe baramenyekanishije icyo kibazo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu mudugudu, uri ahazwi nko muri Vunga, basaba ko Leta yabaha amazi meza bakareka kuvoma amazi yo mu ruzi rwa Mukungwa kuko bahagirira ibibazo bikomeye, birimo n’indwara zikomoka ku mwanda.

Bamwe mu baturage baganiriye na mamaurwagasabo bavuga ko bakomeje kujya babaza iki kibazo abayobozi b’umurenge ariko bakabwirwa ko bagomba kujya kuvoma mu karere ka Gakenke, kandi nabwo bakajya kuyagura.

Umubyeyi umwe yagize ati: "Tumaze igihe kirekire tuvoma umugezi utemba; abana imiswi zibamereye nabi n’izindi ndwara zo mu nda , kandi iki kibazo duhora tukibaza abayobozi buri munsi bakatubwira ko tugomba kujya kuvoma muri Gakenke.

Birababaje kubona turi mu nzu zimeze gutya ariko tutagira amazi meza, turasaba ko twahabwa amazi meza."

Ivomero rikimara kubura amazi bahise bihutira kurifunga aho gushaka aho ikibazo kiri

Manirafasha ni undi muturage twasanze muri uyu mudugudu, agira ati: "Duheruka amazi meza kera, dusigaye tuvoma mazi yo mu mugezi; byaratuyobeye natwe, baheruka baza kuduha izi nzuya ariko ntabwo bajya baza ngo barebe niba hari ibyangiritse, mudukorere ubuvugizi natwe bazaduhe amazi meza kuko niba byitwa ko turi mu mudugudu w’Icyitegerezo tugomba kuba dufite ubuzima bwiza buzira indwara."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo, maze Umuyobozi w’aka karere, Mukandayisenga Antoinette avuga ko iri vomero ryapfuye kandi yamaze koherezayo abikorera, "private operators’, kugira ngo baze barebe ibibazo byabayemo kuri uwo mugezi wongere ukore neza.

Mukandayisenga Antoinette yagize ati: "Hari agakiyosike kabegereye hafi bavomamo amazi meza kandi uyu mugezi nawo wapfuye ubu twamaze koherezayo ’Private operators’ bagiye kureba ibibazo birimo kugira ngo bawukore abaturage bongere bavome amazi meza, gusa turabizeza ko bigiye gukorwa ku buryo bakomeza kujya babona amazi meza nk’ibisanzwe."

Meya Mukandayisenga akomeza avuga ko nubundi bari baregerejwe aya mazi hafi kugira ngo abantu bakeneye amazi bajye bayabonere hafi.

Uyu mudugudu w’Icyitegerezo wa Kazirankara (Model village) watashwe na Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame muri Nyakanga 2017. Watujwemo imiryango 68, gusa iyo ugeze muri uyu mudugudu utungurwa no kubona bimwe mu bikorwa remezo byarangiritse bikabura ababisana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru