Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu: Umubyeyi n’abana bararaga mu mifuka bakeje Perezida Kagame

Monday 30 October 2023
    Yasomwe na

Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu bihe bishize y’umubyeyi Ntabanganyimana Beatrice n’abana be bane n’umugabo bari bamaze imyaka 20 baba mu nzu ikoze mu bice by’imifuka, ubu barashimira Perezida Kagame washyizeho ubuyobozi bwiza bwabafashije kubona icumbi ryabo ryiza.

Ni umuryango wahoze utuye mu murenge wa Kabatwa, Akagari ka Gihorwe ukaba warahoze ubarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe. Uvuga ko wari umaze imyaka irenga 20 urara mu mifuka bari baragiye bomeka mu kumba bari baratijwe n’umugiraneza aho umunyamakuru wa mamaurwagasabo yabasanze barimo kurira ayo kwarika, batabaza Perezida Kagame kubafasha bakava muri ubwo buzima bubi.

Nyuma y’igihe gito Umunyamakuru yasubiye kureba niba uyu mubyeyi n’umuryango we bakirara muri ya fuka atungurwa no gusanga baba mu nzu nziza bavuga ko bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ntabanganyimana twamusuye aho yatujwe mu mudugudu w’icyitegerezo wa Bihinga dusanga ibyishimo byamusaze, acyeza uwamuhaye inzu, aho yavuze ko yabaye nk’ubonekewe.

Yagize: "Nageze muri iyi nzu ngwa igihumure amasaha arenga abiri, nibaza niba ari iwanjye, nibwo Gitifu yahise ambwire ngo ninshyire umutima hamwe iyi nzu ni iyanjye niyo Perezida yampaye; nabaye nk’ubonekewe maze kubona aho mvuye n’ahantu baje kuntuza."

Ntabanganyimana yakomeje agira ati: "Cya gihe waje kundeba aho nabaga muri fose, narakinzeho imifuka imvura irara itunyagira, nk’ejo abayobozi bahise baza kundeba bajya kunkodreshereza none dore ubu ndi mu nzu nzuza ifite amazi, amashanyarazi, intebe nziza, akabati keza. Muze kumbwirira umubyeyi (Perezida Kagame) ngo ndamushiye cyane, Imana izakomeze imusesekazeho imigisha."

Inkuru ye yatambutse mu kwezi kwa werurwe muri 2022, none uyu muryango kuri ubu ubayeho neza uratekanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru