Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, akagari ka Rega umusore w’umushumba w’inka witwa Byukusenge arakekwaho kwica mugenzi we uri mu kigero cy’imyaka 18 witwa Irankunda amuteye icyuma.
Nyuma yo kwica uyu musore habayeho kwihorera abaturage baturanye na nyakwigendera batera ukekwaho kumwica bamukubita amabuye bamusiga ari intere; kuri ubu nawe yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo avurwe.
Aba bashumba bombi, nkuko bivugwa bakaba bahuriye mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ari batandatu aho bashakaga ubwatsi bw’amatungo barimo kwahira. Nyuma ngo baje gushyamirana bapfuye radiyo yarimo memory card nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe yabitangarije mamaurwagasabo.
Gitifu w’umurenge wa Bigogwe, Robert Muhirwa yagize ati "Nibyo Koko ayo makuru ni impamo, ahagana saa 8h30’ z’amanywa nibwo abo bahungu babiri b’abashumba batonganye bivamo no kuba umwe yishe mugenzi we amuteye icyuma arapfa."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati "Bikimara kuba bahise bihorera bahondagura uwo musore bamuteragura ibyuma, mu gihe Polisi y’u Rwanda yahise iza gutabara imwamururaho abo bashakaga kwihorera ariko basanze nawe ari intere, kugeza ubu rero nawe bamujyanye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri."
Kugeza ubu inzego z’umutekano ntacyo ziratangaza kuri uru rupfu gusa amakuru yizewe mamaurwagasabo yabashije kumenya ni uko abakoze urugomo rwo kwihorera bagera kuri batanu bafashwe bari mu maboko ya polisi ariko abandi bakomeje gushakishwa.
Abo bakekwaho ko bafatanije icyaha mu kwica Iradukunda kimwe n’abashatse kwihorera kuri ubu nabo bamaze kugera mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu.
Ubwo twakoraga iyi nkuru inzego zibishinzwe zaracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.