Wednesday . 15 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Nyagatare: Gitifu yanze gushyira umwana ku cyiciro none yabuze uko avuzwa

Friday 10 October 2025
    Yasomwe na

Umuturage utuye mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare, arashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabungo kwanga gushira umwana ku cyiciro ubu akaba atabona uburyo bwo kumuvuza.


Nyiraneza Anonciata, umuturage uvuga ko ubuyobozi bwanze kumufasha

Ni uwitwa Nyiraneza Anonciata uvuga ko yagannye ubuyobozi bw’akagari ka Nyakabungo ngo umwana we ashirwe ku cyiciro, ariko ubuyobozi bukamwangira ngo ntiyitabira service za Leta ubu aka ari kugorwa no kuvuza umwana.

Mu gahinda kenshi ati"Nagiye kwa gitifu nshaka ko ashyirira umwana ku cyiciro nkabona uko mutangira mituelle maze gitifu ambwira ko atamfasha ngo ntagahunda za Leta njya nitabira kandi yaba umuganda, ejo heza ndetse n’izindi gahunda zose turazitabira yewe n’umugabo wange arara irondo niba rero bashaka ko tuzajya mu bugande ntibyo ntazi rwose."

Abajijwe uburyo umwana yivuza yagize ati"rwose tuyoboka amafarumasi tukagura imiti kandi iba inahenze urugero ejo bundi umwana yari yarwaye urukororo ariko byasabye ko njya kugura imiti kugira avurwe kuko kwa muganga ntibashobora kumpa serivise nta mituelle’’.

Umugabo we akaba na se w’umwana arabihamya akavuga ko uyu muyobozi yavuze ko atazigera aha servise uyu muryango. Nawe yongeyeho ati"Ubundi mu muryango wange gitifu ntashobora kuduha serivise nge byaranyobeye usanga abandi bajyayo akabakira ariko twe ntashobora kudukorera".

Mu gushaka ukuri ku bivugwa n’aba baturage twagerageje kuvugisha uyu muyobozi maze yanga kugira icyo adutangariza ati muzabibaze Ku murenge.
Uyu muyobozi yagize ati"Ndumva mwagenda mukabibaza ubuyobozi bw’umurenge kuko nibwo bufite amakuru ahagije bwabaha’’.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kiyombe Akwasibwe Eric avuga ko aya makuru atariyo ko bibaye aribwo uyu muturage yagana inzego zindi zikamufasha.
Ati"rwose haramutse hari umuturage wahawe serivise mbi yatugana kandi twamufasha naho ibyo bivugwa ntabwo ari byo barabeshya’’.

Ntibikunze kubaho cyane ko umuturage yimwa service gusa usanga ahenshi mu mirenge baboneraho kwishyuza umuturage amafaranga amwe n’amwe kugira bamuhe serivise kandi ibyo bikaba bituma abaturage bahitamo kwiyaranja bakishakira inzira.

Fisto HAKIZIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru