Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umubu umwe urahagije gutera icyorezo cya Malaria akarere kose

Tuesday 26 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel

Umubu, inigwahabiri iri mu nyamanswa zihitana abantu benshi ku isi kurusha abo umuntu, intare, ingona, ingwe, inzoka n’izindi nyamanswa z’inkazi zica buri mwaka. Hagendewe kundwara umubu wanduza, nka Malaria ihitana abantu bagera ku 750 000 buri mwaka, mu gihe inyamanswa ya Kabiri ari we Muntu ahitana abantu 437 000 buri mwaka.

Twegereye umuyobozi Dr. Dunia Munyakamenge, mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ubwo yari mu gishanga cya Duwane cyegeranye n’icya Rwasave gihuza akarere ka Huye na Gisagara, atubwira ukuntu umubu ubayeho, uko wororoka, aho umwe uhagije ngo abatuye akarere kose bisange barwaye Malaria baramutse badakomeye ku ngamba zo kwirinda kurumwa n’umubu wo nijoro ukwirakwiza udukoko dutera Malaria.

Dr. Dunia yerekana amagi y’imibu n’utwana twayo uko twororokera mu mazi

Dr. Dunia Munyakamenge yasobanuye ko intambara y’umubu na muntu idateze kuzarangira, icyo umuntu agomba gukora gusa ari ukwirinda ko umuruma ukaba wamwanduza utwo dukoko twica igihe utivuje neza.

Akomeza agira ati, “Ubusanzwe umubu umwe ushobora gutera amagi hagati ya 100 na 200 buri munsi ibiri. Umubu w’ingore ubaho iminsi hagati ya 21 na 30 mu gihe uw’ingabo ubaho iminsi itarenze 7, iyo imaze kubangurira akazi kayo kaba karangiye.”

Akomeza avuga ko iyo umubu umaze kuya umuntu umukuyemo amaraso awutunga, umukuramo amaraso nibura akubye gatatu ibiro byawo, warangiza igihe atawishe ukaguruka ntujye kure kubera ubwo buremere uba ugize.

Dr. Munyakamege akomeza agira ati, “Umaze kukuruma iyaba wahitaga upfa nta malaria twakarwara. Umubu ushobora gupfa umaze kubyara abana 1200. Ni ukuvuga ngo umubu umwe wonyine urahagije gutera icyorezo cya Malaria mu karere. Urumva niba umwe ubyara imibu 1200 noneho reba iyo mibu 1200 nayo izabyara, ugenda ukuba.”

Ntabwo Malaria iba mu mibu

Dr. Munyakamege avuga ko nubwo hariho gahunda zo kurwanya Malaria bitavuze ko hagamijwe ko imibu izacika ku Isi kandi imibu ubwayo itaremanywe agakoko gatera Malaria.

Agira ati, “Oya, ntanubwo ari yo gahunda yacu. Ntabwo dufite gahunda yo kurangiza umubu; ahubwo turashaka kubana n’imibu ariko itanduye. Ni ukuvuga ngo, urumva indwara itubangamiye ni Malaria, turamutse dukuye udukoko twa Malaria mu bantu no mu mibu, nibwo twabaho nta Malaria.

Ntabwo udukoko dutera Malaria dukoranye n’imibu, tuyivoma mu bantu, abantu nabo ntibaremanywe udukoko dutera Malaria. Udukoko tuva he? Icyo kibazo kirakomeye cyane, ntawubizi, twabonye turiho, ariko ntabwo ari ukuvuga ngo imibu nk’iyi ivutse aha mu gishanga ngo iradufite, oya. Izakura nirangiza ize kurya umuntu, nisanga uwo muntu afite udukoko twa Malaria ayanduze, umubu wanduye nawo uze wanduze undi urumye, gutyo gutyo.”

Dore impamvu bagusaba gukuraho ibintu birekamo amazi mu kwirinda Malaria

Kugira ngo imibu y’ingore yororoke, ijya ahantu haretse amazi meza, cyane cyane imibu y’ingore ya Anophèle izwiho gukwirakwiza udukoko dutera Malaria, igateramo amagi abanguriye, nyuma y’iminsi ibiri ayo magi aba yahindutse utunyorogoto (nyabyana), tumeze nk’utunyorogoto. Iyo umibu uvutse umara iminsi 5 ukura, ukuza amababa no kubangurirana, utungwa n’ibyatsi byaboreye mu mazi.

Nyuma y’iminsi 7 uba wamaze kuba umubu nawo ukeneye kunywa amaraso y’ikinyabuzima cyane cyane umuntu ngo nawo wororoke cyangwa ukomeze kubaho, icyo gihe nibwo umubu uzaguruka ikajya guhiga icyo kuwubeshaho. Urugendo umubu umwe ushobora gukora ni ibirometero 5 uguruka ari bwo uzagana mu ngo ahari abantu, wamara kuruma umuntu ukareba aho uturiza ugogora ya maraso, nyuma y’amasaha hagati ya 48 na 72 ukazongera ugashaka aho uterera amagi yawo, gutyo gutyo igahora isimburana muri urwo ruhererekane uko ibikorwa bya muntu biworohereza kubona aho wororokera n’uko umuruma ukabona amaraso uwutunga bigatuma Malaria idacika mu bantu na magingi aya.

Mu karere ka Gisagara nk’ahantu hari ibishanga byinshi mu miring hafi ya yose abarwaye Malaria muri bari 12140 baragabanuka umwaka ushize bagera ku 1000, ku igabanuka rya 93% bitewe n’ingamba zo kwirinda kurumwa n’imibu irumana nijoro.

Gahunda y’u Rwanda, kimwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ni ukugabanya nibura 90% by’abandura Malaria no kugabanya 90% by’abicwa na Malaria.

Aha baravanga n’amazi umuti wica amagi n’ibyana by’imibu

Aka kadege ka drone kifashishwa mu gufuhera umuti wica amagi n’imibu mu gishanga ahantu hakunze kuba indiri y’imibu, nko mu bishanga bya Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru