Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko hashize imyaka isaga 17 bategereje ibyangombwa by’ubutaka bw’inzu bahawe ariko bakaba barahebye.
Aba baturage bemeza ko kuba nta byangombwa by’inzu batuyemo bibagirago ingaruka mu bijyanye no kwiteza imbere.
Ni imiryango 17 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batujwe mu mudugudu wa Rugabano, mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano.
Bavuga ko izi nzu bazimazemo igihe kinini ariko bisa naho batazifiteho uburenganzira kuko badafite ibyangombwa byazo n’iby’ubutaka ziteretseho.
Havugimana Irene yagize ati: “Ibyangombwa byanditseho ubutaka bwite bw’akarere kandi izo nzu tuzituyemo imyaka 17, nta byangombwa tuyafitiye byuzuye, nta jambo dufite mbega.”
Yakomeje agira ati: “Twasabye Akarere ko kaduhindurira, twarakandikiye n’abayobozi bose twarabonanye ariko ikibazo cyacu barakirengagije kandi kimaze igihe.”
Kuba nta byangombwa by’ubutaka bafite, bemeza ko bituma hari ingaruka bahura nazo mu mibereho yabo ya buri munsi bituma bakomeza kuguma mu bukene.
Umwe muri bo yagize ati: “Dufite igishoro kidahagije kandi umuntu ashaka kongera igishoro bityo kuba tudafite ibyangombwa ntabwo twatanga ingwate muri banki.”
Undi witwa Nyirangwabije Beretride yunzemo ati: “Hashize igihe kinini tuzirimo, bamwe turakuze rero urumva ko tutazitangamo umurage ku bana bacu. Ingaruka zo ni nini, ni ukujya mu mabanki tukiteza imbere, tukihangira imirimo. Ntiwafata agapariceri (parcel) ngo ugire icyo ushyiramo ngo witeze imbere nk’abandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yemeza ko iki kibazo aba baturage bakimugejejeho ariko akaba abamara impungenge ko mu minsi ya vuba kiba gicyemutse, nubwo atagaragaza igihe nyirizina.
Yagize ati: “Bakitugejejeho turi kugikoraho, ibyangombwa binyura mu nzira ndende yo kubitanga, turi kugikoraraho rwose bazabibona mu minsi micyeya.”
Ibwiriza ryo guhabwa inzu ya leta igutuje rivuga ko iyo umuturage amaze imyaka itanu mu nzu yahawe na Leta ayifata neza ahabwa icyangombwa cy’ubutaka kimwanditseho, akaba ariho abaha bahera basaba ko ubu burenganzira babuhabwa kuko hari bamwe muri bo babihaye, bakibaza impamvu bo batabihabwa.
Yanditswe na Sitio Ndori



















