Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Nyanza: Umuyobozi wa Dasso akurikiranweho kwakira ruswa

Tuesday 15 March 2022
    Yasomwe na

Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera icyaha akekwaho cyo kwakira ruswa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo muyobozi w’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (Dasso) yafashwe ku wa 12 Werurwe 2022 akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 50Frw.

Ati “Akekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 50Frw. Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe hakomeje iperereza.”
Yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa RIB na Polisi, uwo muyobozi wa Dasso yafashwe agerageza guhisha ayo mafaranga ya ruswa yari amaze kwakira.

Ati “Mu ibazwa rye ry’ibanze abajijwe impamvu yatse akanakira ayo mafaranga yasubije ko ari ruswa yahawe ngo ajye atanga amakuru igihe inzego z’umutekano zije gusaka inzoga zitemewe n’amategeko.”

Yavuze ko hari gukorwa dosiye ku cyaha akekwaho kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye
Iyi nkuru Mamaurwagasabo.rw tuyicyesha ikinyamakureu Igihe.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru