Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata ku mihanda haracyagaragara abana mu bisambu bashaka ubwatsi bw’amatungo abandi mu tubari, bakora imirimo itandukan ku buryo bamwe baretse n’ishuri.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yageraga mu murenge wa Nyabimata n’uwa Muganza yasanze abana benshi biganjemo abahungu bari mu myaka mito, bakora imirimo itandukanye mu gihe bakagombye kuba bari ku ishuri, ibintu bigayitse mu cyerekezo cy’u Rwanda giha uburenganzira umwana bwo kwiga aho kwirirwa mu murimo ivunanye.
Duhereye mu Murenge wa Nyabimata, bamwe mu bana bo mu mudugudu wa Nyabimata, Akagari ka Rwerere baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko kujya gukora iyi mirimo atari bo babihitamo ahubwo biterwa n’ikibazo cy’ubukene bagahitamo kuyoboka inzira zo gushaka amafaranga.
Umwe muri bo yagize ati"Ababyeyi banjye bansize mfite imyaka 7 , Mukecuru ajya ambwira ngo ninsibe ishuri njye gushakira ihene ubwatsi, dore ubu sinkijya kwiga kandi ibikoresho ndabifite."
Aba bana bakomeza bavuga ko kuva mu ishuri kwabo ahanini babiterwa n’ababyeyi babo akenshi babatoteza, bigatuma bajya gushaka amafaranga yo kugura amandazi na biswi.
Ni iki ababyeyi bavuga kuri iki kibazo
Ababyeyi bavuga ko igituma abana basiba ishuri bakajya gushakisha mu bisambu n’ahandi ahanini bituruka ku bukene buri mu miryango bavukamo, umwana akabona ntacyo kurya yabonye agahitamo kujya kwishakira amandazi.
Nsababera celestin avuga ko iki kibazo gishobora guturuka ku mwana cyangwa ku babyeyi .
Agira ati" Biterwa n’ubukene bakabura amakayi, bakabura icyo kurya; icyo gihe rero urumva ko umwana atazajya kwiga azajya kwishakira imibereho ariko nanone hari igihe biterwa n’abana bashaka kwigira ibirara."
Nyiranziza Christine nawe aragira ati "Nkubu hari igihe umwana iyo abonye ntacyo umubyeyi yamuhaye cyo kurya ahitamo kujya kwishakira imibereho, ikindi ku ishuri hari igihe ajyayo akabwirirwa kubera ko njye nk’umubyeyi ntigeze ntanga amafaranga yo kurya, ntibamuhe ibiryo agahitamo kwigira gushakisha amafaranga."
Uyu mubyeyi akomeza asaba leta ko yakongera gukora iyo bwabaga igafasha aba bana bagasubira mu ishuri, ngo bitari ibyo abana bazakomeza bandagare mu mihanda.
Ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho iki?
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, mu kiganiro kuri telefone ngendanwa yagiranye na mamaurwagasabo.rw yaduhamirije ko iki kibazo gihari ariko we na komite bagiye guhangana nacyo binyuze mu kwigisha imiryango.
Yagize ati "Niba hari aho wabibonye sinahakana ko bidahari, ntabwo biraranduka ijana ku ijana kuko nicyo twifuza; nk’ababyeyi bitwaza ko intandaro ari ubukene, ahubwo ni ukwikuraho inshingano nk’umubyeyi kandi umubyeyi afite inshingano zo kurera umwana."
Akomeza avuga ko bazakomeza kwigisha ababyeyi binyuze mu bukangurambaga ndetse aburira ababyeyi bikuraho inshingano zo kugira uruhare mu burezi bw’abana babo ku ishuri ko amategeko azajya abahana.
Ati "Nukwigisha imiryango, tukabasobarurira uburenganzira bw’umwana kuko icyo yakura muri iyo mirimo uyu munsi ejo ntazigera yongera akibona, gusa uwo twafata wese yashoye umwana muri iyo mirimo amushukisha indonke yashyikirizwa amategeko."
Mu karere ka Nyaruguru usanga abana benshi bari Ku mihanda basa nabi, bakora mu mirima, batunda ubwatsi bw’amatungo, abandi bakora mu mirima y’ibyayi, ahanini abo bana bagaragara mu mirenge ya, Muganza na Nyabimata.



















