Friday . 3 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Nyuma y’amezi 8 ari mu gihome umunyamakuru Jado castar yafunguwe

Saturday 14 May 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, hacicikanye inkuru ivuga ko Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yafunguwe Nyuma y’amezi 8 afunzwe.

Bamwe mu banyamakuru barimo Imfurayacu Jean Luc, Sam Karenzi, David Bayingana n’abandi bahaye Ikaze Jado Castar wari umaze amezi 8 afunze azira icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano zatumye u Rwanda rusezererwa mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri (Volleyball) mu bagore cyabereye mu Rwanda umwaka ushyize.

Bagirishya AKA Jado Castar, wegamye ku giti

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati:

"Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 13 Ukwakira 2021, nibwo rwari rwakatiye Jado Castar igifungo cy’imyaka 2 rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano zaviriyemo u Rwanda gusezererwau marushanwa."

Nanone kandi ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, nibwo hatangajwe umwanzuro wo korohereza igihano Jado Castar nyuma yo kujuririra umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye Gasabo rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano .

Ibi byatumye Jado Castar ahanishwa gufungwa amezi 8 aho kuba amezi 24, uhereye igihe yagiriye muri gereza ndetse Castar utarigeze agora urukiko yiyemereye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano byatumye ikipe y’igihugu y’Abagore muri Volleyball isezererwa mu gikombe cya Afurika yari yakiriye izira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil mu buryo butemewe.

Yari yafunzwe kuva tariki ya 20 Nzeri 2021 aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano nk’umuntu wari ushunzwe amarushanwa muri Federasiyo y’umukino wa Volleyball.

Uyu mugabo ubusanzwe ni munyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yanabaye umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda, akaba afite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru