Nyuma y’aho aherutse kuvuga ko azabera umugisha igihugu cye cy’u Rwanda, Umunyarwandakazi Clarisse Karasira akomeje kwibasirwa bikomeye ku mbugankoranyambaga, benshi MU bamwanjamye baRAmubaza uburyo azabigenza kandi asa n’uwahunze igihugu cye.
Uyu muhanzikazi usigaye aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, amaze iminsi yibasiwe n’abantu ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko kuba hari aho yageze uyu munsi akaba afite n’umuryango mwiza abikesha imyitwarire myiza yagize yo kwirinda kwirukira ibishashagirana ibintu byatumye bamwe kumuha urwamenyo.
Ubu butumwa ntibwigeze buvugwaho rumwe n’abamwe muri bamwe mu bantu cyane abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko bamwe babifashe nko kwishongora bamutera utwatsi, baranamukwena.
Budakeye kabiri Clarisse Karasira yongeye kwibasirwa ubugira kabiri bitewe n’amagambo yatangaje avuga ko yifuza kubera umugisha urwamubyaye, byatumye benshi bongera kumuha ay’abasetsi, bavuga bati "Uzabikora ute kandi wararuhunze?
Uwitwa Salimu Sare ku mazina akoresha kuri tweet yagize ati "Mujye mureka kuvuga gusa ntabikorwa, ubwo ni gute uvuga ko uzateza imbere Igihugu cyawe utarajya guhaha inyanya mu isoko ryo murwakubyaye ngo ubashe guteza imbere uwazicuruje wibera hanze Sha."
Undi witwa Joshua na we yabajije umuhanzi Clarisse Karasira uburyo azateza u Rwanda imbere kandi nta gikorwa akora cyabigaragaza, maze agira ati, "Ku muganda w’ukwezi ukora se? wavuze ko ukunda Amerika ko ntawe uzakubuza kugaruka nubishaka ukareka amadabidabi."
Gusa ibyo byose uyu muhanzikazi ntibirimo kumuca intege ndetse n’umubago we amushyigikiye mu bitekerezo bye kimwe n’abandi bakunzi be bari mu Rwanda no hanze bamuha imbaraga zo gukomeza gutanga impanuro ku rubyiruko ruriho ubu.
Clarisse Karasira uherutse kwibaruka imfura akaba yarashakanye n’umudiyasipora Uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba ariyo atuye ndetse akaba yarakomeje n’ibikorwa by’umuziki mu ndirimbo gakondo.