Byasaga n’ibitangaza kubona amazi yisukiranya mu bivomesho by’abaturage bo mu mudugudu wa Nyakwibereka, mu Kagari ka Kayumba ho mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma y’imyaka igera kuri 36 nta mazi meza atangwa na Leta agera muri uwo mudugudu dore ko aheruka bayabonye ahagana mu 1986 nk’uko umusaza Mugambira Abel yabitangarije Umuyobozi w’akarere Mutabazi Richard ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro ivomero rusange rya Nyakwibereka.
Uyu musaza, ku maso ugaragara nk’usheshe akanguhe, mu buhamya bwe yavuze ko uwo mudugudu waherukaga amazi yavaga mu kiyaga cya Mugesera cyo mu karere ka Ngoma, nabwo bayavomye nk’amezi abiri gusa ubundi aburirwa irengero kugeza magingo aya.
Ubuzima bw’abatuye Nyakwibereka kugeza ubu bwari buhengekeye ku ivomo ry’amazi rya Nyaruda, ryari ryarubatswe mu gishanga cy’Ingwiti nabwo ryarubatswe mu buryo bwa Nayikondo ariko naryo ntiryamaze kabiri, ryaje gusenyuka basigara bavoma ibiroha bituruka mu mwobo wacukuwe mu muzimu ubwo hubakwaga iryo vomo.
Kuri uyu wa Gatandatu, abatuye Nyakwibereka bongeye gutaha umugezi w’amazi ufatiye ku bitaro bya Nyamata, ukagaburira abatuye akagari ka Nyiramatuntu mbere yuko ukura mu bwigunge abatuye Nyakwibereka.
Umuyoboro w’amazi aba baturage batashye wavuye mu mbaraga zabo, kuko uruhare runini rwabaye urwabo mu rwego rwp kwishakamo ibisubizo, aho bacukuye umuyoboro ubahuza n’umudugudu wa Nyiramatuntu hafi ikirometero cyose, bishakamo amafaranga yo kubaka iriba bavomeraho.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ubwo yari amaze gufungura amazi mu bivomesho by’abatuye Nyakwibereka, yababwiye ko imbaraga byasabye zose mu kwigezaho amazi bazanazishyira mu kurinda ko ritakangirika.
Yagize ati “iki ni ikimenyetso ko umudugudu ufite ubuzima.”
Yakomeje agaruka ku ruhare rwabo n’urw’akarere, yagze ati “Ntabwo bisaba ubushobozi budasanzwe, ni ubushake n’ubufatanye. Akarere kagura impombo n’ibindi bikoresho, abaturage bagacukura imiyoboro, bagatanga ubutaka inyuzwamo bakaniyubakira ivomo rusange. Ikigo WASAC giafsha mu buhanga bwo guhuza umuyoboro n’isanzwe no kubaha mubazi y’amazi.”
Abatuye uyu mudugudu wa Nyakwibereka bavuze ko baruhutse kunywa no gukoresha amazi mabi, aho bavomaga mu gishanga bayasangiraga n’inka, ababyeyi bo bagasanga indwara zikomoka ku mazi mabi zigiye gucika mu bana no mu bantu bakuru.
Iri vomero ryuzuye ritwaye agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2.5.
Mutungirehe Samuel

















