Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Nyuma yo gufungirwa konti Perezida Trump agiye gushinga imbuga nkoranyambaga zo kwiniguriraho

Thursday 21 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Perezida ucyuye igihe wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rushya rwe ruzitwa TRUTH Social.

Ni nyuma yo kumara amezi menshi muri uyu mwaka ahagarikiwe konti ze ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, azira guteza akajagari kakurikiwe n’imyigaragambyo y’abamukurikira bigebije ibiro by’inteko ishinga amategeko y’Amerika, nyuma yo gutsindwa amatora, bakinjiramo nabi bigahesha isura mbi kuri icyo gihugu gishaka ko isi ikigana muri demokarasi nyayo ku isi.

Trump yatangaje ko urwo rubuga ateganya kurutangiza mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Uyu mugabo wakumiriwe ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Twitter, yavuze ko intego ye ari ukwihimura ku bigo by’ikoranabuhanga byamwimye urubuga no gufasha abandi nka we barambiwe imyitwarire y’ibyo bigo bikomeye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Trump yavuze ko mu Ugushyingo uyu mwaka urwo rubuga ruzaba ruri mu igeragezwa, rukoreshwa n’abantu bahawe ubutumire gusa. Mu ntangiriro za 2022 ngo abantu bose bazaba babasha kurukoresha.

Mu itangazo Trump yashyize hanze, yavuze ko gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga ari akarengane.

Ati “Turi mu Isi aho umutalibani yisanga kuri Twitter, nyamara Perezida wa mbere Abanyamerika bakunze we agakumirwa.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Trump yajyanye mu nkiko ibigo by’ikoranabuhanga, Facebook, Twitter na Google abishinja kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyo bigo byamuhagaritse muri Mutarama uyu mwaka ubwo yashishikarizaga abamushyigikiye kujya mu myigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ubwo hari hagiye kwemezwa intsinzi ya Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru