Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Nyuma yo kwimura impunzi zose Inkambi ya Gihembe yafunzwe burundu

Monday 18 October 2021
    Yasomwe na

U Rwanda rwatangaje ko rwafunze Inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, yari imaze imyaka irenga 24 icumbikiye impunzi z’Abakongomani.

Byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abari bacumbikiwe muri iyi nkambi bose bamaze kwimurirwa mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi minisiteri bagize buti “Kwimura impunzi ibihumbi 12 mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”

“Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”

Ibikorwa remezo nk’amashuri yari yubatsemo nta kintu ari gukorerwamo ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba buzareba icyahakorerwa mu nyungu z’abaturage bahasigaye cyane ko hari na serivisi runaka bahaboneraga.

Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.

Mu myaka yakurikiyeho kugeza uyu munsi, bamwe muri bo bagiye bava mu nkambi bakajya gutura hirya no hino mu gihugu, abandi bakajya mu bindi bihugu birimo n’icyo baturutsemo gusa impunzi 9922, zigize imiryango 2227 ni zo zari zikiri muri iyi nkambi.

Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti aherutse kubwira itangazamakuru ko biteguye kwakira izi mpunzi neza kandi ko icyemezo cyo kuzimurira i Mahama cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru