Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

"Nzavuga se w’umwana wanjye ari uko habonetse umuti wa Covid-19 " Juliana Kanyomozi

Thursday 14 May 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Kuva mu ijoro ryacyeye inkuta nyinshi z’imbunga nkoranyambaga zifite ifoto y’umugore uryamye ku gitanda cyo kwa muganga yambaye imyenda y’ibara ry’ubururu yiyegamije uruhinja mu gituza.

Ni ifoto y’icyamamare mu muziki wa Africa y’Iburasirazuba na Africa yose muri rusange, Juliana Kanyomozi, wanahise avuga ko umwana we yiswe Taj.
Nta makuru menshi yigeze amenyekana ku gutwita kwa Julliana ari nabyo byateye amatsiko abanyamakuru b’imyidagaduro ba Uganda gushaka kumenya se wa Taj maze umunyamakuru wa Big Eye abaza mubyara wa Juliana wari uri kwa muganga ubwo uyu muhanzikazi yibarukaga.

Uyu mubyara wa Juliana yavuze ko uretse Juliana, nyina na Murumuna we nta wundi uzi umugabo babyaranye. Ati’’ Iryo ni ibanga ry’umuryango".
Birumvikana ko icyo gisubizo kitanyuze uwari ufite amatsiko yo kumenya se w’umwana wa Juliana. Byatumye wa munyamakuru yinjira mu cyumba Juliana yari arimo, babanza kuganira bisanzwe kuko basanzwe banaziranye.

Juliana yibarutse umuhungu mu ijoro ry’uyu wa Gatatu nyuma y’imyaka 6 apfushije imfura

Nyuma yaje kumubaza se wa Taj, Juliana usanzwe uzwiho gutebya ati" Nzamuvuga igihe hazaba habonetse umuti wa Covid-19"

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza cyane bisa nk’ibizamuyeho uburakari kuri Juliana, maze agira ati "Hari ibibazo byinshi byo gukurikirana birenze kumenya papa w’umwana wanjye".

Julliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’igihe cy’imyaka igera kuri 6 apfushije imfura ye y’umuhungu, ibintu byamusigiye igikomere gikomeye.

Juliana Kanyomozi afatwa nk’umwe mu bahanzikazi beza b’ibihe byose Uganda yagize. Yabonye izuba kuwa 27 Ugushyingo 1980, arasatira imyaka 39 y’amavuko.
Mu gihe amaze mu muziki yasohoye Album nka ‘Nabikowa’, ‘Kanyibwe’, ‘Bits & Pieces’ n’izindi. Azwi mu ndirimbo nka ‘Zaabu’, ‘Twalina Omukwano’ n’izindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru