Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Pakistan: Uzahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu azajya aterwa imiti igabanya umurego w’igitsina

Thursday 18 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Inteko Ishinga amategeko yo muri Pakistan yatoye itegeko ryemerera inzego z’ubutabera gukaza ibihano bizajya bihabwa abahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa birimo no kubatera umuti uca umurego igitsina gabo cyabo.

Iri tegeko ryemerera inkiko guhanisha abahamwe n’ibyo byaha giterwa imiti igabanya ubushake n’umurego imyanya ndangagitsina ku buryo itazongera kugira ubushake cyangwa ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abadepite bavuze ko ibyo bikozwe mu rwego rwo gucubya imibare y’ibyaha byo gufata ku ngufu bimaze igihe bigaragara cyane muri Pakistan mu myaka mike ishize.

Biturutse kandi ko hshize igihe hari abaturage bagiye bagaragariza Leta yabo ko ibikorwa n’inzego z’ubutabera mu guhanga abahamijwe ibyo byaha nta musaruro biri gutanga ngo ibyo byaha bigabanuke.

Muri iri tegeko kandi harimo n’uko uwahamijwe icyo cyaha ashobora no gukatirwa igihano cy’urupfu ku babikoranye ubugome ndengakamere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru