Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Papa Francis yitabye Imana

Monday 21 April 2025
    Yasomwe na

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yitabye Imana, ku myaka 88.

Inkuru y’Urupfu rwa Papa Francis yatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.

Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya. Yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.

Imyaka ishize y’ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.

Ku munsi wakurikiyeho, abaganga batangaje ko impyiko ze zifite ikibazo. Muri iyo minsi, abakirisitu gatolika bo ku Isi cyane cyane ababa mu Butaliyani batangiye guteranira ku Ngoro ya Mutagatifu Petero bamusabira kugira ngo akire.

Hari bamwe banagiye mu bitaro yari arwariyemo i Roma, bamushyiriye indabo n’ibindi. Icyo gihe yamaze mu bitaro ukwezi, abaganga bamwitaho. Ijwi rye ryongeye kumvikana bwa mbere ku wa 6 Werurwe, ubwo hajyaga hanze amajwi ye ashimira abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe. Ati “Turi kumwe”.

Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, nyuma y’umunsi umwe ahuye na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.

Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n’itariki ya 23 Werurwe ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y’aho yari ari ku ngazi y’ahitwa Gemelli.

Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy’amezi abiri.

Ubuzima bwa Papa Francisco bwari bumaze iminsi burangwa n’indwara zitandukanye

Papa Francis yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y’Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w’aba-Jesuites.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru