Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Perezida Filip Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi kugarura umutekano muri Cabo Delgado

Thursday 30 December 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, yasuye ingabo z’u Rwanda na Polisi ziri mu ntara ya Cabo Delgado zifatanyije n’izindi mu kugarura umutekano w’iyi ntara, ashimira cyane Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku mutekano bamaze kugarurira ako gace.

Cabo Delgado ni intara yari yibasiwe n’ibyihebe mu gihe gisaga imyaka ine, Perezida Nyusi akaba yemeza ko ubwitange bwabo butazibagirana.

Ni uruzinduko yagize ku wa Gatatu taliki ya 29 Ukuboza 2021, ubwo yasuraga Inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique n’iz’ Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIM) mu Karere ka Mueda ko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Akihagera yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Mueda na Brig Gen Vidigal uyoboye by’agateganyo inzego z’umutekano z’igihugu cya Mozambique (FADM) muri ubu butumwa, ari na we wamusobanuriye uko ibikorwa byo guhashya iterabwoba birimo gukorwa mu Ntara ya Cabo Delgado no mu ya Niassa.

Perezida Nyusi yahuye kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano za Mozambique, iz’u Rwanda nderse n’iza SADC zoherejwe muri ubu butumwa (SAMIM).

Yashimye ibihugu byose byitabiriye itabaro ku ruhare ntagereranywa byagize mu guhashya ibyihebe, asaba izo ngabo gukaza ibikorwa bya gisirikare mu turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda no ku kirwa cya Ibo.

By’umwihariko, Perezida Nyusi yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose bemeye kohereza abahungu n’abakobwa babo mu bikorwa byo guhashya ibyihebe, yongeraho “ko ubwitange bwabo butazibagirana.”

Yakomeje ashima Ingabo za SAMIM zari zihagarariwe n’umutwe udasanzwe w’Ingabo zaturutse muri Botswana ku bikorwa bishimishije bakoze mu turere barimo bahawe kugaruramo amahoro.

Yashimye kandi Ingabo z’Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Lesotho zagaragaje ubwitange mu kugeza ku baturage amazi meza, ibyo kurya ndetse no kongera kububakira inzu abaturage bo mu bice bahawe gusohorezamo ubutumwa.

Yasabye izo ngabo ko zigomba guhoza ijisho cyane cyane ku Karere ka Macomia aho inyeshyamba zivanze n’abaturage zikomeje guteza umutekano muke.

Yasoje abifuriza umwaka mushya wa 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru