Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame araganira na RBA kuri iki Cyumweru

Saturday 4 September 2021
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA rwatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, kizagirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame.

Byatangajwe mu itangazo ryatangajwe ku rukuta rwa Twitter rwa RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021.

Iri tangazo rirarika abantu kuzakurikirana iki kiganiro, rigira riti “Tubararikiye Ikiganiro cyihariye Perezida Paul Kagame azagirana na RBA ku Cyumweru. Iki kiganiro kizanyura ku bitangazamakuru byacu no ku mbuga nkoranyambaga guhera 11:00.”

Perezida Kagame yaherukaga kuganira na RBA binyuze muri iki kiganiro tariki 06 Nzeri 2020 nabwo hari ku Cyumweru.

Muri iki kiganiro cyabaye ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange yari ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rwari ruriho ruhangana n’ingaruka z’iki cyorezo by’umwihariko kongera kuzahura ubukungu.

Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu abwira abaturage uko ubuzima bw’igihugu buhagaze mu nguni zose haha ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga mu mibanire.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru