Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu izina rye n’iry’Umuryango we yifurije Abanyarwanda n’abaturarwanda umwaka mushya muhire wa 2022, ashimira inzego za Leta na buri wese mu ruhare rwo gutuma igihugu kigeze aho kiri.
Yabitangaje mu ijambo rye risoza umwaka wa 2021 rinatangiza umwaka mushya wa 2022 ubura amasaha make ngo utangire.
Yagize ati "Banyarwanda, nshuti z’u Rwanda mwiriwe neza!
Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije, wabayemo ingorane, n’ubungubu ubwoko bushya bwa COVID bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza tunezerewe ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti.
Ni ngombwa rero ko dukomeza kuba maso tukirinda ariko muri ibi byose twakomeje gushyira hamwe akaba ari nayo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho.
Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere.
Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z’ubuzima; urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.
Njyewe n’Umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu bose umwaka mushya muhire.
Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha.















