Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yaherekeje Macron wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda (Amafoto)

Friday 28 May 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame Paul yaherekeje mugenzi we Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda amazemo iminsi ibiri, guhera kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Ni uruzinduko rw’amateka Perezida Macro akoreye mu Rwanda nawe ubwe mbere yo guhaguruka yerekeza i Kigali yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko agiye gufungura Paji Nshya mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda.

Uyu ni perezida wa kabiri w’iki gihugu ugiriye usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uheruka ari Perezida Nicoras Salkozy eaje mu 2010.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abakuru b’ibihugu byombi bagiye kureba umukino wa kimwe cya kane wa BASKETBALL, wahzaga amakipe ane ahatanira kujya muri kimwe cya kabiri, arimo iy’u Rwanda Patriots BBC yatsinze iya Clube Ferroviário de Maputo ya Mozambique.

Ikipe ya Patriots yaraye isezereye Ferroviario yo muri Mozambique bari bahataniye kujya muri kimwe cya kabiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yaherekeje ku kibuga k’indege Pereizda Macron, mu ruzinduko arimo ku mugabane w’Afurika, aho biteganyijwe ko yerekeje muri Afurika y’Epfo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru