Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Kagame yasabye Ingabo n’Abanyarwanda kwanga ubagaraguza agati

Monday 15 April 2024
    Yasomwe na

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi mu rwego rwa Ofisiye, kuri uyu wa mbere, 15/04/2024, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yasabye izo ngabo n’abanyarwanda muri rusange kwanga agasuzuguro no guharanira ko hatagira ubasuzugura.

Ni umuhango wabereye ku ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera, aho abagera kuri 657 basoje amasomo binjira mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Perezida Kagame yashimangiye ko no mu gihe byaba ngombwa ko bapfa bakwiye gupfa bahangana.

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u yifashishije urugero rw’ubutwari bw’umukecuru yita intwari kubera uburyo yanze guhitamo urupfu, ubwo abicanyi bari bamwicaje bagiye kumwica bakamubaza urupfu yifuza gupfa, nawe agahitamo kimwe gihabanye n’icyo bari biteze.

Perezida Kagame yagize ati: “Abari bamuhagaze hejuru bamubwira guhitamo urupfu ari bupfe, icyo yahisemo yarabavumye, yabaciriye mu maso, uwo mukecuru ni Intwari! Nicyo gikwiriye kubaranga mwebwe, n’abandi banyarwanda, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki. Ukabyanga ukabirwanya."

Yogeyeho ati: “Urupfu Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu, mbisubiramo kenshi ariko ni umuco dukwiye kugira. Ntabwo mukora ibyo mwahuguriwe gusa, mukora n’ibyo umutima wanyu ubabwira; kwanga agasuzugurpo, kwanga ubugwari, kwanga ububwa ugapfira ukuri, ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiye kuba ubuha, ukuzanyeho ibyo ndetse kenshi akicuza icyatumye abikora, nizo ngabo zigihugu cy’u Rwanda…Ubazanaho intambara akabyicuza."

Perezida Kagame avuze ubu butuma mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Perezida Felix Tshisekedi yiyamamarizaga kongera gusubiza ku ntebe y’umukuru w’igihugu, Manda ya kabiri ageze i Goma, yijeje abaturage ko ashobora kurasa Kigali ahagaze i Goma, ndetse ko natsinda amatora azasaba inteko ikamuha ubwo bubasha agatera u Rwanda.

Nyuma yaho Perezida Kagame yatangaje ko hari abamwegereye bamubwira ko mugenzi we Tshisekedi yabibugaga adakomeje, Perezida Kagame ababwira ko atabyumva ngo abirekere aho gutyo gusa, ko azabanza akisuzumira ukuri kw’ibyo bamubwiye.

Abinjiye mu ngabo z’u Rwanda kuri iki cyiciro cya 11 ku bakora umwaka umwe mu masomo ya Gisirikare gusa, kikaba n’icya gatanu ku bakora igisirikare kivanze n’amasomo ya kaminuza, barimo ibyiciro bitatu.

Icyiciro ya mbere, ni 33 bo mu bihugu by’inshuti, ikindi ni 102 b’amasomo akomatanyije n’aya kaminiza, abandi ni ab’umwaka umwe 524 nabo basoje amasomo ya gisirikare.

Lt Col Francis Gatare niwe wayoboye akarasisi k’abinjiye mu ngabo z’u Rwanda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru