Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yatangaje aho u Rwanda ruhagaze ku bya Congo

Sunday 18 February 2024
    Yasomwe na

Mu ijambo yagejeje ko bari bateraniye mu nama nto yigaga ku kibazo cya Congo n’u Rwanda ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Kagame yeruye ko ntawe u Rwanda ruzasaba uruhushya rwo kurinda umutekano warwo.

Byatangajwe mu butumwa mugufi bwashyizwe ku rukuta rwa X n’Umuvugizi wa Perezidanse y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire.

Perezida yababwiye ko igihugu cye kihagazeho kandi kiri maso ku muntu cyangwa icyo ari cyo cyose cyashaka kugihungabanya.

Yagize ati: “U Rwanda ntawe ruzasaba uruhushya rwo kwirindira umutekano cyangwa ngo rubanze kubishidikanyaho.”

Yakomeje ashimangira ko kuba rwarabuze abantu bagera kuri miliyoni 1 mu gihe gito bivuze ko ntawe ruzemerera ko yarusubiza mu bihe nk’ibyo, aho yaza aturutse hose.

Kagame yibibukije ko ikibazo cya FDLR ihora ishaka gutera u Rwanda no kurusubiza mu bihe bya Jenoside kigihari kandi ikibabaje ari uko yashyizwe no mu ngabo za RDC.

Perezida Kagame yabwiye abandi bayobozi ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n’abantu bose bifuza kandi baharanira ko ibibazo biri mu Karere bikemuka mu mahoro.

Uretse abayobozi batandukanye yahuye nabo bakaganira ku iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bufatanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru