Perezida Paul Kagame yashyizeho igihe cy’icyunamo mu Rwanda kugeza ku munsi Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli azashyingurirwa, amabendera yose akururutswa kugeza hagati.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko Magufuli yitabye Imana ku myaka 61. Yari arwariye muri Mzena Hospital i Dar es Salaam, avurwa indwara z’umutima.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’igihugu cy’abavandimwe ndetse n’abaturage ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania kubera urupfu rw’uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Dr John Pombe Magufuli.”
Rikomeza riti “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera uyu munsi kugeza ku munsi Nyakwigendera Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania azashyingurirwa. Amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri za ambasade zarwo.”
Perezida Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Tanzania nyuma y’urupfu rwa Magufuli yise umuvandimwe n’inshuti, avuga ko umusanzu we mu gihugu cye n’akarere muri rusange utazibagirana.
Yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati : "Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we mu gihugu cye no mu karere kacu ntuzibagirana. Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri iki gihe kitoroshye.”
Nyakwigendera Magufuli yari umwe mu baperezida bakomeye ku ngingo y’imicungire y’ibya rubanda, aho atareberaga ukoresha umutungo w’igihuhu mu nyungu ze cyangwa ngo akerereze gahunda ya lata bimugwe amahoro. we ubwe yabyikurimiraniraga, abatavuga rumwe na we bamabifata nk’umunyagitugu.

















